Umva Radio

Kugenera abakiri bato uburezi bukwiye bushingiye ku myigire biri mu bigabanya kwangiza ibidukikije n’amapalike

Yanditswe kuya 30-06-2017 saa 05:10' Print

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere kiravuga ko kugenera abakiri bato uburezi bukwiye bushingiye ku myigire biri mu bigabanya kwangiza ibidukikije n’amapalike muri rusange ibi iki kigo kibitangaje bwo cyatahaga amashuri cyubatse hafi ya palike ya nyungwe mu karere ka Rusizi mu Murenge wa Butare akagali ka Butanga iki gikorwa kikaba cyarakozwe mu rwego rwo kugabanya urugendo rurerure abana bakoraga bajya ku mashuri rimwe na rimwe ngo byanatumaga bata amashuri ndetse ngo banakagaragara mu bikorwa by’urugomo.

Ni ibyumba by’amashuri bigera kuri 7 uhereye ku mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa 6 ikigo k’igihugu cy’iterambere cyubatse mu karere ka Rusizi mu murenge wa Butare akagali ka Butanga,ibi iki kigo cya bikoze mu rwego rwo kugabanya igendo abanyeshuri bakoraga bagana ku mashuri aho ngo muri aka gace abana bakoraga urugendo rw’amasaha 3 kugirango bagere ku ishuri muri aka gace ngo ishuri rya hafi abana bashoboraga kwigiramo ngo ni inzu umucuruzi yari yaratije umurenge ngo abo bana babashe kubona aho bigira,aha ngo byumvikane ko iryo shuri ryagiraga umwaka umwe,abandi ngo bikabasaba gukora urwo rugendo.

bamwe mu babyeyi baganiriye n’isango star bavuga ko urwo rugendo abana bakoraga rwatumaga batabasha kubakurikirana mu myigire yabo ndetse hari nubwo byatumaga abana bakora urugomo kuruhande rw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyubatse ayo mashuri kivuga ko uretse no kwegereza abana amashuri mu rwego rwo kubafasha kuzamura imyigire yabo ibi ngo biri mu rwego rwo gutuma bagabanya abana bataga amashuri bakajya kwangiza amapalike.Telesphole NGOGA umukozi w’ikigo RDB mu ishami ryo kubugabuga palike z’igihugu avuga ko abana babonye imyigire ikwiye bafite ubushobozi bwo gushakira imibereho ahandi batagombye kwagiza amapalike.

iki gikorwa ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyakoze kiri muri bimwe mu bikorwa cyakoze kivanye ubushobozi mu bukerarugendo aho kigenera 5% y’ayavuye mu bukerarugendo ibikorwa by’iterambere abaturiye palike.n’impuzandego iki kigo kivuga ko kikigiye kongera bikava kuri 5% bikagera ku 10%

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU