Umva Radio

Amaze igihe aba munzu imeze nk’iraro cy’inka kandi ubuyobozi bw’umurenge bukavuga ko butamuzi

Yanditswe kuya 29-06-2017 saa 13:30' Print

Bamwe mubaturage batuye mu kagali ka ruriba ho mu murenge wa Kigali, baratabariza umuturanyi wabo bavugako abayeho mubukene bukabije, ariko inzego z’ubuyobozi zikaba ngo ntacyo zimufasha nyamara yakagombye gufashwa.
Ubuyobozi bw’umurenge uyu muturage atuyemo bwo buvuga ko uwo muturage adasanzwe ari uwo muruwo murenge bityo bukaba bwarafashe icyemezo cy uko agomba kuzasubira iwabo akaba ariho asaba ubufasha .

Nyamara nubwo ubuyobozi bubivuga gutyo, abaturage bo bemeza ko amaze imyaka irenga icumi atuye muri uyu murenge ndetse akaba ari naho yasezeraniye numugore we ni umuryango w’umugore numugabo ndetse n’abana batanu ,
imibereho n’ubuzima barimo birababaje , kuvugako aho batuye ari munzu byaba bitangaje Isango star yamusuye murugo rwe, munyubako isakajwe shitingi,ndetse nagafuka kaziritse kumuryango mukimbo cyurugi .
Twamubajije impamvu imutera kuba ahasa no hanze nubwo turimo kubyita mu nzu
atubwira ko ari ukubura aho ajya kuko abana n’ubumuga ntakundi yabona amafaranga yo gukodesha inzu

Uyu HAGENIMANA Damasene, uvugako yanamugaye muburyo nawe atazi uko byagenze,ngo mbere yuko aza kuba muraka kazu , ngo yabanje kuba mubukode , nyuma zaguhura nubumuga , ibintu ngo byatumye abura ayo yishyura, maze nyirinzu akamusohora , maze yabura uko agira agahitamo kugondagonda uduti dukikijwe nudufuka ndetse nutwondo duhomahomye imbere ninyuma

Abaturanyi ba Damascene , ngo ntako batagize bagaragaza ikibazo cy’umuturanyi wabo, nyamara ngo ubuyobozi ntacyo bushaka kubikoraho, kuribo ngo hari impamvu babona uyu mugabo yirengagizwa ubuyobozi bw’umurenge wa Kigali ari nawo uyu muryango utuyemo , bwo buvuga ko uyu DAMASCENE ,atari umuturage muruyumurenge ko akwiye gusubira iwabo irusizi akaba ariho ashakira ubufasha
RUTUBUKA Emmanuel , umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali avuga ko uyu mugabo batamuzi ndetse agasaba ko yava aho akajya aho yita ko ariho yaturutse.

Nyamara nubwo ubuyobozi buvuga butya, damascene we ndetse nabaturanyi be ntibumva aho bahera bavuga ko atari umuturage wabo ngo kandi mu myaka 23 yise ahamaze yaragiye ahabwa serivise zitandukanye nkumuturage , bikaba bihindutse aruko bigeze kururu rwego

Inkuru ya UWIRINGIYIMANA Patience

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU