Umva Radio

Abana babana n’ubumuga bwo kutabona ntibikwiye ko bahabwa akato mu miryango

Yanditswe kuya 29-06-2017 saa 13:15' Print

Imwe mu miryango itegamiye kuri Leta ariko ifasha abana bavukanye ubumuga bwo kutabona iravuga ko kuba hari abana nkaba bari mu miryango bahabwa akato bidakwiye kandi ko iyo aba bana bakurikiranwe neza nabo biteza imbere.
by’umwihariko nk’umuryango Jorndan Foundation nawo washinzwe nyuma yaho uwuyoboye abyariye umwana akavukana ubumuga bwo kutabona ubuyobozi bwawo burasaba n’abandi atari Leta gusa kugira igikorwa kuri aba bana aho bari hose mu

Mu Rwanda ubu abana bose babarurwa ko bavukanye ubumuga bwo kutabona baragera ku bihumbi mirongo itanu na birindwi bamwe muri aba bana, abakurikirana ibibazo byabo, baravuga ko bakiri mu miryango kandi bahabwa akato n’abaturanyi babo madame Bahati Vanessa washinze ikigo cyita ku bana bavukanye ubumuga bwo kutabona Jordan Foundation, avuga ko iyo aba bana bitaweho neza batanga umusaruro kimwe n’abandi bana bose.

Aragira ati” jyewe nabyaye umwana ufite ubumuga bwo kutabona, ariko ntibyatumye ntamurera neza. Byanteye imbaraga zo gushing iki kigo kugirango tubashe no gukurikirana n’abandi bana bafite iki kibazo. Ubu dufite abana 20 twitaho”
Madame Bahati Vanessa ariko nubwo avuga ko ikigo cye ariyo kigitangira, kimwe mu bintu asaba Leta ni uko ubufasha bw’abantu muri rusange buba bukenewe kuko kwita ku bana bavukanye ubumuga bwo kutabona muri rusange bitoroshye.

Kuri ubu ikigo Jordan Foundation ubuyobozi bwacyo buvuga ko buteganya kwongera abana kandi ku buryo buvanze n’abandi ndetse hakubakwa n’amashuri.
Mu Rwanda ubu ibigo by’amashuri y’abana bafite ubumuga bwo kutabona ni bibiri. Ikigo cya Gatagara ndetse n’icya Kibeho

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU