Umva Radio

Urubuga rumenyerewe cyane ku isi rwitwa Google ubu ruri mu mazi abira

Yanditswe kuya 28-06-2017 saa 05:39' Print

Urubuga rwa Google rwaciwe amande ya miriyaridi 2.42 z’ama euro n’akanama k’ubumwe bw’Uburayi kubera ubucuruzi budakurikije amategeko. Google yaciwe aya mande nyuma yo gushinjwa kurenga ku byo yemerewe mu guteza imbere ubucuruzi bwayo kuri buri rupapuro rw’ishakiro.

Ni yo mande ya mbere menshi atari yakabayeho kugeza ubu asabwe ikigo gishinjwa kwica isoko no kuryamira abandi bamamaza. Urubuga rwa Google kandi rwasabwe guhagarika ibikorwa byo kubangamira ayandi masoko mu gihe kitarenze imisi 90 cg bagacibwa ayandi mande.

Gusa iki kigo cyo muri USA kivuga ko gishobora kujurira. Gusa mu gihe google yananirwa guhindura uburyo ifasha abantu mu bucuruzi mu gihe cy’amezi atatu yahawe, ishobora gutegekwa kuriha 5% by’inyungu ishyirahamwe ikomokako rya Alphabet riba ryabonye buri musi kw’isi yose. Ufatiye ku cyegeranyo gishya cy’ubukungu, ayo mafaranga angana na miliyoni 14 buri munsi. Umuryango w’ubumwe bw’uburayi uvuga ko Google yabujije ibindi bigo amahirwe yo guhatana mu byo bishoboye, ariko ngo igikomeye cyane ni uko yabujije abaguzi b’iburayi inyungu ivuye mu guhatana, kwihitiramo no kwiteza imbere.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU