Umva Radio

Umunyamisiri Muhamed Salah yamaze gusinya amasezerano muri Liverpool

Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 04:59' Print

Nyuma y’uko ava Stanford Bridge akerekeza I Roma mu Butaliyani muri AS Roma uyu mukinnyi ukina aca ku mpande yagiye yigaragagaza ko akomeye none birangiye yerekeje mu ikipe y’umutuku n’umweru ariyo Liverpool ku mafaranga miliyoni 34 z’amayero ubwo yavugaga ibyo yagiye ageraho nk’umukinnyi nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ikipe yavuze ko yakomezaga kugenda agerageza kuzamura urwego rwe kandi akagenda abigeraho uko iminsi igenda ishira “ati ndibaza ko season ihise yari nziza cyane kuri njye numva ko ngenda nkora ibyiza buri mwaka gusa ubwo ngeze hano naryo ni irindi hurizo ngomba gukora kugirango nkomeze nkore ibyiza”

Umutoza Jurgen Klopp Ku rubuga rw’ikipe ya Liverpool nawe yakomeje avuga kuri Muhamed Salah avuga ko ari umukinnyi ufite ubushobozi ndetse n’ubunararibonye bidasanzwe bivuze ko aya masezerano yasinyanye natwe atunejeje cyane Salah azi premier league cyane ndetse ni umuntu wakinnye champions league ndetse nin’umukinnyi w’ingirakamaro mu ikipe ye y’igihugu ibyo yagezeho mu Butaliyani byagesakaye hose ibyo bigaragaza ko yujuje ibisabwa byatuma afasha ikipe yacu n’abakinnyi bacu nahereye kera mukurikirana kuva agikina muri Basel byatumye akura aba umukinnyi mwiza umuvuduko we ntusanzwe araza kudufasha mu busatirizi cyane bivuze ko ubu noneho turaba dukomeye cyane mu busatirizi nishimiye ko tuzabikora cyane natwe tuzaba turi guhatana gukomeye.

Ni umukinnyi ufite ubushake kandi ushaka gukina cyane kandi ku rwego rwo hejuru arabizi ko ashobora gukoresha ubushake bwe hano muri Liverpool muhaye ikaze hano mu muryango wa Liverpool ndetse n’umuryango we.

Muhamed Salah yakomeje avuga ko azatanga imbaraga ze 100% mu ikipe kandi ko yumva ashaka kuzagira ikintu ageraho ari muri iyi kipe harimo gutsinda agatwara n’ibikombe ati dufite ikipe ikomeye n’abakinnyi beza narebye imikino yayo umwaka ushize buri wese muri iyi kipe yatanze imbaraga ze bishoboka kugirango babashe gutsinda buri wese yifuza kubona umutoza umuhaha icyo ashoboye cyose ndifuza kuzabona twese hamwe dutanga umusaruro ariwo gutsinda kw’ikipe tubyikorera ubwacu n’ imbere y’abadutera inkunga.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU