Umva Radio

Mu Buhinde umupolisi yatewe amabuye mpaka avuyemo umwuka

Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 02:58' Print

Kuri uyu wagatanu mu gitondo mu Buhinde mu gace kitwa Srinagar umupoilisi yatewe amabuye mpaka apfuye ubuyobozi bwo muri ako gace buravuga ko uyu mu polisi yaba yishwe n’agatsiko k’abantu bivugwa ko ngo baba bamubujije gufotora we agashaka kubarwanya ibyo bikaba byabereye hanze y’umusigiti witwa Jamia

Igipolisi cyo muri ako gace cyavuze ko uyu mupolisi wishwe yari deputy superintendent of Police akaba yitwa Muhammed Ayub Pandith igipolisi kivuga kandi ko uyu Muhammed yari uwo mu ntara ya Kashimiri akaba yari ashinzwe umutekano wa Umar Farooq akaba umuyobozi wa Kashimiri .

Igipolisi cyakomeje kandi kivuga ko abantu bamufashe arimo afotora amafoto hanze y’umusigiti witwa Jamia mu mujyi wa Nowhatta icyo gihe ngo byari ahagana mu masaha ya saa cyenda z’ijoro yo kuri uyu wa gatanu ubwo abantu bamufataga bamubuza gufata amafoto we ntibyamushimishije nibwo yahise afata pistore ye atangira kubarasa hapfamo abantu 3 ako kanya abasore batangiye kumukubita ariko umujinya udasanzwe wiyongera kandi ari benshi uko bamukubitaga ninako bamwamburaga n’imyenda hanyuma baza gutangira kumutera amabuye bigera ubwo avamo umwuka.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU