Umva Radio

Abarangije mu mashuri y’ubumenyingiro bagerageje guhimba udushya barasaba ko imishinga yabo yajya ikurikiranwa kugirango itange umusaruro.

Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 11:51' Print

Bamwe mubanyeshuri biga amasomo y’ubumenyingiro bagerageje guhimba udushya, barasaba ko bajya bafashwa mu gukurikirana iyi mishinga, mu buryo bwo kubongerera ubushobozi kugira ngo iyi mishinga yabo itange umusaruro ndetse ibashe no kubatunga. Ubuyobozi bw’ikigogo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro WDA cyo kikavuga ko kidashobora kubaha amafaranga yo kongera ubushobozi bw’iyi mishinga yabo ahubwo ngo bazajya babashakira abaterankunga.

Abanyeshuri bo mu byiciro bitandukanye bigishwa ubumenyingiro ndetse bakanasabwa kububyaza umusaruro bakavana ubumenyi mubitabo ahubwo bakabugaragariza mubikorwa bitandukanye binafitiye akamaro umuryango nyarwanda.
Ibi bikorwa byibanda kuguhanga udushya dushingiye kuri ubu bumenyi , bikagaragara binyuze mumarushanwa atandukanye,kugira ngo bagaragaze ubuhanga bakura muri aya mashuri imwe muri iyi mishinga yiganjemo iy’ikoranabuhanga inahabwa ibihembo hashingiwe k’uruhare rwayo mugukemura bimwe mubibazo bibangamiye abanyarwanda iyi mishinga kandi ikanafatwa nk’iyunganira gahunda ya leta y’u Rwanda yo kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda.

N’ubwo iyi mishinga y’aba banyeshuri ikorwa kandi igafatwa n’igisubizo kuri gahunda zimwe za leta zidindira cyangwa zikaburirwa irengero kandi zishorwamo amafaranga Atari make ; ariko kandi ugasanga n’ibi bihangano by’ababanyeshuri birangirana n’amarushanwa kandi biba byitezweho umusaruro, aba banyeshuri baravugako biterwa n’uko iyi mishinga yabo idakurikiranwa bityo bakagira ibyo basaba inzego zibishinzwe.

Gusa ariko n’ubwo aba banyeshuri basaba leta ubufasha mu buryo bw’amafaranga kugirango babashe gukemura bimwe mubibazo. Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro kiragaruka kubufasha bwabo muri iki gikorwa none ko bamwe muri aba baterankunga bafatwa nk’icyizere cy’iyi mishinga bagiye banengwa ko umusanzu wabo mugufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse utagaragara, aya mashuri yigisha bene aya masomo yo barakora iki kugira ngo iki gikorwa kive mumarushanwa ahubwo kinatunge benecyo ?

Ibi bikorwa by’aba banyeshuri byinshi byiganjemo iby’ikoranabuhanga binatangwamo amafaranga Atari macye ariko umusaruro ugahera mumarushanwa , aba abanyeshuri bakaba basaba ko bafashwa muburyo bw’inkunga kugirango bareke gutega amaboko imiryango yabo kandi ibaba yarabatanzeho akayabo kugirango nabo biteze imbere.

Inkuru David NZABONIMPA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU