Umva Radio

Mu Rwanda abatorewe kuyobora inteko ishingamategeko ya EALA baravuga ko bagiye kuvugurura no gukemura bimwe mu bibazo byagiye biwugaragaramo mugihe cyahise

Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 11:42' Print

Kuri uyu wa gatanu Bamwe mubayobozi batorewe guhagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’um uryango wa Africa y’iburasirazuba bavuzeko bagiye gufatanya na bagenzi babo mukuvugurura no gukemura bimwe mubibazo byagiye bigaragara muri uyu muryango birimo no gusesagura umutungo, naho kukibazo cy’uburundi bugenda biguruntege mubikorwa by’uyu muryango bavuzeko bategereje im yanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu.

Iki gikorwa cyabereye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, abahataniraga iyi myanya biganjemo abari banasanzwe bahagarariye u Rwanda muri iki gikorwa, bamwe muri bo bahawe izi nshingano binyuze mumatora maze badutangariza kimwe mu kibazo cyihutirwa bagiye guhangana nacyo mu rwego rwo gusigasira imikorerere y’uyu muryango ushingiye ku iterambere ry’abanyamuryango.

Ese ko bamwe muri aba ko harimo abari basanzwe bakora muri iyi nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba ariko hakaba haragiye hagaragara bimwe mubikorwa ndetse n’ibyemezo bitashyizwe mubikorwa uko bikwiriye ndetse hakaba no kutumvikana hagati y’ibihugu biri muri uyu muryango birangajwe imbere n’igihugu cy’uburundi haba hari umuti urambye bagiye kugifatira ?

Aya matora yaragizwe n’abakandida 18 hatorwa 9 bagomba guhagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Africa y’iburasirazuba. Batandatu muribo bahagarariye imitwe ya politiki itandukanye, barimo 4 b’umuryango FPR inkotanye, umwe wa PSD n’uwa PL.

Inkuru ya David NZABONIMPA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU