Umva Radio

Nubwo ubuvuzi bwa kanseri mu Rwanda bumaze gutera imbere ntibibujije ko hagikenewe ubundi bushobozi burenze

Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 11:30' Print

Abaganga bavura kanseri mu Rwanda baravuga ko ubuvuzi mu gihugu kuri iyi ndwara bumaze gutera imbere ariko na none hagikenewe n’ubundi bushobozi burenze kuko na nubu Leta itaragira ubushobozi bwo kwita ku barwayi basanganwe kanseri zo mu mutwe,umwijima ndetse n’ibihaha muri make usibye izi zitarabonerwa ubushobozi izindi zo aho bigeze ngo ziravurwa

Zimwe mu mpamvu ubu zerekana cyangwa zikumvikanisha ubukana ku ndwara ya kanseri ubu ni abaryamye ku bitanda mu bitaro bari kuyivurwa
Isango Star turi ku bitaro bikuru bya Butaro ni mu majyaruguru y’u Rwanda
Umwe mu baganga bita kuri aba barwayi ba kanseri aradutembereza mu bitaro
Uko bigaragara hari igice cy’ababyeyi banduye kanseri ariko hakaba n’ikindi kiryamyemo abana turisegura ntabwo twabavugishijekuko bararembye

Kugeza ubu aha honyine ku bitaro bikuru bya Butaro hamwe mu hari ubuvuzi buri hejuru kuri kanseri baravuga ko bakira abarwayi bagera kuri 60 buri munsi
usibye kuba aha Butaro bari mu bavura kanseri nabo baravuga ko bagifite imbogamizi
mu Rwanda hatangiye ubuuvuzi ku ndwara ya kanseri nibura aha ku bitaro bikuru bya Butaro I Burera mu majyaruguru y’u Rwanda baravuga ko mu barwayi bakira ku munsi benshi mu basuzumwa ari basangwamo kanseri y’ibere

Baravuga kandi ko nubwo nubwo iyi ari intera ku buvuzi buteye imbere ariko ko nabo hari ubwoko bwa kanseri leta itaragira ubushobozi hamwe n’impuguke zivura kassseri zifata ibihaha,kanseri zifata umwijima ndetse na kanseri zo mu mutwe
Nta gipimo cy’abarwayi ibi bitaro bigaragaza byabo kivura kanseri ngo bayikire burundu ariko abaganga baravuga ko abaje kare baba bafite amahirwe mesnhi

Inkuru ya Jerome Uwiragiye Isango Star I Butaro mu majyaruguru y’u Rwanda

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU