Umva Radio

Muri Brasil Perezida Miche Temer yatangiye gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa aregwa

Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 10:35' Print

Perezida wa Brazil, Michel Temer yatangiye gukorwaho iperereza n’urukiko rw’ikirenga ashinjwa ruswa ; ni mu gihe madame Dilma Roussef yasimbuye, yegujwe mu mwaka ushize azira gutanga amakuru atari yo ajyanye n’uko ubukungu bw’igihugu bumeze. Ibiro Ntaramakuru by’icyo gihugu, Agencia Brasil byatangaje ko umucamanza w’urukiko rw’ikirenga, Edson Fachin, yafashe umwanzuro wo gutangira gukurikirana perezida nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’uko perezida yahaye ruswa umwe mu bayobozi b’ibigo bikomeye by’ubucuruzi, kugira ngo yitambike ibyo gukurikirana Eduardo Cunha wahoze ayobora inteko ishinga amategeko ufungiwe na we kwakira ruswa.

Ayo makuru yateje impagarara muri Brazil kuva kuwa gatatu w’iki cyumweru, aho bamwe bigaragambije basaba ko Perezida Temer, utaramara umwaka ku buyobozi yeguzwa, ibi byanashimangiwe n’amashyaka menshi atavuga rumwe na leta. Perezida Michel Temer ariko we yatangaje ko adashobora kwegura kuko ibimuvugwaho ari ibinyoma kandi ngo ari mu rugamba rukomeye rwo kuzahura ubukungu bwa Brazil, ndetse ngo ibikorwa bye ntibikwiye kwambikwa icyasha n’ibyo birego by’ibibihimbano. Ibi ariko abigaragambya ntibabyakiriye bakomeje gutegura kujya mu mihanda basaba ko akurwa ku butegetsi.

Inkuru ya Claude Ganza MUNYAMAGANA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU