Umva Radio

Nubwo u Rwanda rufitanye umubano mwiza n’ibindi bihugu ngo ariko haracyarimo udutotsi mu bihugu bituranyi byarwo.

Yanditswe kuya 18-05-2017 saa 09:02' Print

Ministeri y’ububanyi n’amahanga iravuga ko ububanyi n’ibihugu by’amahanga buhagaze muri rusange, ariko ikavuga ko ku ruhande rw’ibihugu bituranyi nk’uburundi na repubulika iharanira demokarasi ya congo ko hakirimo utubazo tutaragenda neza. Iyi ministeri ivuga ko ubuhahirane bumeze muri rusange, ariko kubera umutekano muke muri bimwe mu bihugu ngo byaviriyemo ambasade z’u Rwanda kudakora neza ndetse no kudindira kw’imishinga y’iterambere ihuriweho n’ibihugu binyuze mu miryango birimo.

Ubwo ministeri y’ububanyi n’amahana yari mu nteko ishinga amategeko, imbere ya comisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, abadepite bagarutse ku Ikibazo cy’umubano w’u Rwanda, uburundi na RDC , Ministeri y’ububanyi n’amahanga ivuga ko imvururu z’ibihugu bituranyi byatumye hari ibikorwa bitagenda neza, harimo nk’ibya amabasade zidakora uko bikwiye, n’ubuhahirane bucumbagira. Minister Louise MUSHIKIWABO, uyobora iyi ministeri, icyarimwe akaba n’umuvugizi wa leta y’u Rwanda, avuga ku Burundi na Congo, yavuze ko hari ibigenda n’ ibitagenda neza.

Ibi byose bifite uburyo bikorwamo mu gihe ibintu bitarasubira mu buryo. Gusa ariko umubano utameze neza, wanagize ingaruka ku mishinga ibihugu bihuriyeho. Nk’uwo gusinya amasezerano y’ubucuruzi hagati ya EAC n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi, wadindiye kugeza ubu. Kandi wari umaze ugihe uganirwaho, ariko bimwe mu bihugu bikananiza ishyirwa mu bikorwa ryawo ni amasezerano zamaze imyaka 10 iganira , hagamijwe iterambere rusange. Ibibazo byose bishingiye ku mibanire y’ibihugu, u Rwanda ruvuga ko nta ngaruka mbi biraruteza, nubwo hari amahirwe y’iterambere birubuza. Ibikorwa by’ubuhahirane n’u Rwanda ngo bihagaze neza ku ruhande rwa Congo, ugereranije n’uburundi.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU