Umva Radio

Inzego z’amagereza muri Africa zavuze ko zigiye gushyira imbaraga mu guhindura imitekerereze y’imfungwa n’abagororwa.

Yanditswe kuya 18-05-2017 saa 08:51' Print

Ubwo kuri uyu wa kane hasozwaga inama yari imaze iminsi 4 iteraniye hano mu Rwanda yahuzanga inzego z’amagereza muri afrika hagamijwe gukora akazi kabo mu buryo bwa kinyamwuga,mu myanzuro bafatiyemo bakaba bagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaranga mu guhindura imitekerereze y’imfugwa n’abagororwa bakurikiranyweho ndetse banahamwe n’ibyaha by’itera bwoba.
Ni mugihe iyi nama ubwo yatagizwanga ikibazo cy’imfugwa n’abagororwa bakurikirankweho ibyaha by’iterabwoba bakigaragzanga nk’imbogamizi ikomeye bafite mu magereza yabo ngo kuko abantu nkaba aba ari intashoboka

Ubwo kuri uyu wa mbere wiki cyumweru batagizanga inama nyafurika ihuza inzego z’amagereza yiga kuburyo izi nzego zakora akazi kazo mu buryo bwa kimwuga,banagarutse kuri zimwe mu mbongamizi bagihura nazo mu kazi kabo ka buri munsi,nkaho bagaragaje ko izi nzego zihabwa ingengo y’imari nkeya.
dr john canon byabashayija komiseri mukuru w’amagereza muri y’uganda akaba ari nawe wari unakuriye uru rwego rw’amagereza nyafurika yagaraje ko kuri ubu ibyaha byahinduye isura ndetse bikaba nabyo biri mu mbongamizi zikomeye inzego z’amagereza zihura nazo mu micugire y’imfugwa n’abagororwa aho yagaraje ko kuri ubu mu magereza harimo abantu baba bakekwaho ,ndetse banahamwe n’ibyaha by’iterabwoba.

Kuri uyu wa kane ubwo hasozwanga iyi nama bakaba banagarutse ku myanzuro bafatiyemo harimo niyo guhangana niki kibazo .umuvugizi w’urwego rw’iguhugu rw’imfungwa na bangororwa mu Rwanda CIP sengabo hilary avuga ko abakuriye amagereza yo kumugabane wa afrika bari bateraniye muri iyi nama banzuye kongera imbaraga mu guhindura imitekerereze yabagaragaye ho ibyaha nkibyo nkinzira yo guhanaga niki kibazo.

Iyi nama kandi ikaba yanzuwe hafashwe imyanzuro igera kuri 16 ibihugu bihuriye muri uyu muryango bigomba gushyira mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 2 aho iyi nama izogera guterana igateranira mu gihugu cya burikina faso hakaba kandi hashyizwe undi muyobozi mushya ukuriye uru rwego uturuka mu gihugu cya Mozambique ndetse u Rwanda ruza rwugirije bagomba gukurikira ishyirwa mu bikorwa byiyi myanzuro.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU