Umva Radio

Nubwo yatsinze amatora akayobora Leta zunze ubumwe za Amerika Perezida Trump akomeje kwikomwa na bamwe mu bantu bakomeye muri Amerika

Yanditswe kuya 18-05-2017 saa 07:29' Print

Muri leta zunze ubumwe za amerika, ministre w’ubutabera yashyizeho uwahoze ayobora urwego rushinzwe iperereza FBI Robert Mueller ngo akurikirane by’ihariye uruhare rw’abarusiya mu matora aheruka. Ibi bibaye nyuma y’uko abagize ishyaka ry’aba democrates bari bamaze igihe basaba ko hashyirwaho umuntu wihariye wo gukirikirana iki kibazo nyuma y’uko ibitangaza makuru byari byakomeje kuvuga y’uko president yaba yarasabye uwahoze ayobora FBI James Comey kurekeraho gukurikirana iby’iki kibazo kijyanye n’uburusiya .

Robert Mueller yayoboye FBI ashyizweho na George Bush, aza no kwemezwa na Obama gukomeza kuyiyobora ; amashyaka akomeye muri Amerika akaba yishimiye ishyirwaho rya bwana Robert Muller nk’umuntu wudafite aho abogamiye kandi akabikora mu nyungu z’igihugu. kuri izi nshingano yahawe yitezweho gukurikirana byimbitse ibijyanye n’uruhare uburusiya bwaba bwaragize mu matora ya amerika, gusuzuma ibyagiye bitangazwa nyuma ndetse no gukurikirana ibivugwa ko president Trump yaba yarivanze mu kazi k’abari bashinzwe gukurikirana iki kibazo. Nyuma y’isaha imwe Robert Mueller amaze kwemezwa ngoo akurikirane ibi bibazo, perezida Trump yahise avuga ko yizeye ko azabagaragaza nk’abere ; we n’abamufashaga mu kwiyamamaza.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU