Umva Radio

Nyuma yo kuba perezida wa Brazil Michel Temer arugarijwe ashinjwa ruswa

Yanditswe kuya 18-05-2017 saa 07:19' Print

Nyuma y’uko madame Dilma Russef wari perezida wa Brezil yegujwe kubera ibyaha bijyanye no guhisha amakuru ajyanye n’ubukungu bw’igihugu, agasimburwa na Michel Temer wari visi perezida, uyu na we ntiyorohewe na gato kuko yashinjwe uruhare mu byaha bya ruswa. Guvernema ye iravugwamo ruswa no kwigwizaho umutungo kwa bamwe mu bayobozoi, harimo na perezida ubwe, gusa ibiro by’umukuru w’igihugu muri Brezil byamaganiye kure amakuru avuga ko perezida Michel Temer yaba yaratanze amabwiriza yo guha ruswa umunyepolitike ufunzwe ; kugira ngo yegutanga ubuhamya ku byaha bya ruswa na we yagizemo uruhare. Abaturage n’abanyepolitike batavuga rumwe n’ishyaka rya perezida Temer basabye ko perezida ava ku butegetsi nyuma y’amajwi yatangajwe ko perezida yagambanaga ashaka guha

Eduardo Cunha wahoze ayobora umutwe w’abadepite mu nteko ishingamategeko kuri ubu ufunzwe na we kubera ib7yaha byo kunyereza umutungo ; kugira ngo ntazahishure amakuru y’uko perezida na we ari muri icyo kirego. Abanyapolitike benshi batanze inyandiko mu rukiko zisabira perezida kweguzwa, ndetse n’abaturage mu mihanda y’i Sao paulo bakomeje imyigaragambyo bamusaba kwegura. Abamotari na bo ngo bagenda bavuza amahoni baririmba ngo Temer, higama. Ese iyi nkubiri itangijwe yo gusaba ko yeguzwa izamusiga amahoro ; cg na we arakurikira madame Dilam Russef nta n’umwaka urashira amusimbuye ku byaha bifitanye isano ya bugufi ? Iminsi itubikiye igisubizo kuri ibi.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU