Umva Radio

Inteko ishinga amategeko irasaba ko hafatwa ingamba zikarishye ku batera inda abana batagejeje imyaka y’ubukure

Yanditswe kuya 16-05-2017 saa 09:55' Print

Inteko ishingamategeko irasaba ko abatera inda abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure hashyirwaho uburyo bwo kubakurikirana bagafatwa bakita ku bana babo cyangwa bagahanwa, kuko byagaragaye ko batera abana b’ababakobwa inda bakabatana ibibazo. Ibi ni nyuma yuko ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragaje ko mu mwaka wa 2017 abana basaga ibihumbi 17 bo hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda bakabyara. ni inibazo inteko ishingamategeko ivuga ko gikwiye kwitabwaho bihagije, kuko kimaze gufata intera ihangayikishije. Ministeri ifite umuryango mu nshingano, nayo ivuga ko igiye kugihagurukira.

Ni abana b’abakobwa ibihumbi 17 n’imisago, bagaragzwa na leta ko batewe inda bakiri hasi y’imyaka yo kubaka ingo. bari Hagati 16-19, mu mwaka wa 2016. Ni ikibazo inteko ishingamategeko ivuga ko gihangayikishije igihugu, ku buryo gishobora no kubyara ibindi igihe nta gikozwe. Bagasaba ko cyahabwa imbaraga zisumbuye ku zisanzwe ibi byose, ngo birahindukira bikaba umutwaro wa leta, ba nyirabayazana bidegembya. Ku bw’ibi, Hari abadepite basabye ko hashyirwaho uburyo bufatika mu gihugu hose, bwo gushaka abasore cg abagabo batera inda abo bana, bakita ku rubyaro rwabo, cg bagahanwa.

Leta ivuga ko iki kibazo kiri mu biremereye ifite, ikavuga ko gikeneye imbaraga zinyuze mu bufatanye. Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ivuga ko igiye kugikurikiranira hafi, kuko gutwita bisiga bihungabanyije umwana wabikorewe, bikanamudindiza. ministre NYIRASAFARI Esperance, avuga ko hakenewe imbaraga za buri wese ni ikibazo abagize inteko ishingamategeko bavuga ko kidahabwa uburemere cyagahawe mu kugikemura, ndetse ngo kidakozweho cyabyara ibindi byinshi, umuryango nk’ishingiro ry’igihugu ukangirika.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU