Umva Radio

Nyarugenge abasaga 7 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yanditswe kuya 16-05-2017 saa 09:28' Print

Ikigo k’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka kivuga ko kuba umuntu yahabwa ubwenegihugu bishingira kubintu bine 4, gusa ngo ugaragaweho imyitwarire idahwitse arabwamburwa cyane nk’ingengabitekerezo ya genocide,cyangwa guhungabanya ubumwe n’ubwiyunge, by’abanyarwanda ,ibi iki kigo kibigarutseho ubwo abanyamahanga basaga 7 barimo abagore 4 bahawe ubwenegihugu bw’urwanda n’akarere ka nyarugenge.

Guhabwa ubwenegihugu bw’urwanda bishingiye kubintu 4 kukuba warashyingiranywe n’umunyarwanda,kuba ufite inkomoko murwanda,kuba wabisaba,no kuba waravukiye murwanda, nubwo ngo ntawari wamburwa ubwenegihugu mubabuhawe ngo ntibikuraho kuba yabwamburwa aramutse agaragaweho imyitwarire idasanzwe Rwamwaga viecent uhagarariye ikigo cy’abinjira n’abasohoka mugihigu.

Bamwe mubahawe ubwenegihugu nabo bavuga ko babyishimiye kdi ko bagomba gukurikiza amategeko y’urwanda nk’abandi banyarwanda bose
nyuma yoguhabwa ubwenegihugu umuyobozi w’akarere ka nyarugenge yabibukije ko indahiro barahiye ari ikimenyetso cyo kudatatira igihango kuko bahawe inshingano nk’izumunyarwanda wese afite.,

Umunyamahanga uhawe ubwenegihugu ngo aba afite uburenganzira busesuye kuri gahunda zagenwe abanyarwanda ubwisungane ndetse n’izindi, kuva mumwaka wa 2009 hamaze gutangwa ubweneguhugu kubasaga 515,kuri uyumunsi bwahawe abagera kuri 7baturutse mububirigi,Burundi ndetse na senegel.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU