Umva Radio

Bamwe mu banyamuryango bibumbiye mu makoperative atanga serivisi baratunga agatoki abayobozi babo nk’imbarutso ituma badatanga serivisi nziza

Yanditswe kuya 15-05-2017 saa 11:29' Print

Ubwo hatangizwaga icyumweru icyumweru cyaharaiwe kunoza imitangire ya service mu makoperative mu bukangurambaga bwa nk’uwikorera, bugamije kunoza imitangire ya service, abanyamuryango b’amakoperative atandukanye bagaragaje ibibazo bitandukanye bahura nabyo, birimo imiyoborere mibi y’ubuyobozi bwabo, ituma bisa naho zitabateza imbere uko bikwiye, kuko hari ubuyobozi bubarira imitungo ndetse no kutoroherezwa kubona ibya ngombwa n’ibindi. Ubuyobozi bufite aho buhurira n’amakoperative, buvuga ko ikibazo bahura nacyo ari uko hari imyanzuro ubutabera bufatira abagaragayeho amakosa ariko ntishyirwe mu bikorwa.

Ni ubukangurambaga busaba abatanga service, ni ukuvuga abayobozi batandukanye, kwishyira mu myanya y’abahabwa service, aribo baturage, Kugira ngo babashe kumva neza imbogamizi abanyamuryango bahura nazo. Aba ni bamwe mu bagize amakoperative atandukanye, n’ibibazo bitandukanye, byumvikanisha ugusubizwa inyuma n’amakoperative bitewe n’ubuyobozi bubi, bukiza bamwe bugatsikamira abandi.

Gahunda yo kwishyira hamwe mu makoperative, iri mu nkingi zikomeye iterambere ry’igihugu ryubakiyeho. Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, rwo ruvuga ko imbogamizi bahura nazo ari ukudashyira mu bikorwa imyanzuro y’ubutabera, iba yafatiwe abagaragawho amakosa. Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakshatsi muri iki kigo, Dr USENGUMUKIZA Felicien, avuga ko nabyo biri mubyo bagomba gushyiramo imbaraga

Dr Usengimana :Leta ntihakana ukudindizwa n’amakoperative kw’abanyamuryango, bikozwe n’ubuyobozi bwayo. Kugeza naho bamwe bavuga ko ntacyo babona kwishyira hamwe bibamarira. Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative, kivuga ko aho bigaragaye ubuyobozi bukurwaho, kd ngo ubuyobozi bubi si ikibazo rusange, ni iby’amakoperative make.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU