Umva Radio

Nubwo mu Rwanda hatangiye uburyo bwo gupiganirwa amasoko hifashishijwe ikoranabuhanga ngo ariko haracyari imbogamizi kuri ba rwiyemezamirimo bitaruye umujyi.

Yanditswe kuya 15-05-2017 saa 11:03' Print

Abahagarariye umushinga wo gutanga amasoko hifashishijwe ikoranabuhanga e-procurement bavuga ko nyuma yo kubona ibibazo bigenda bigaragara mu itangwa ry’amasoko cyane mubigo bya leta hashyizweho ubu buryo murwego rwo kurwanya ruswa nibindi bitagendaga neza ,ubu buryo bukaba bwaratangijwe mubigo 9 bya leta biteganywa ko guhera tariki ya 1 z’ukwa 7 buzaba bukoreshwa mubigo byose bya leta,ibi biravugwa mugihe hagaragazwa ko hashobora kubaho imbogamizi kubera ikoranabuhanga ahitaruye umujyi,bikaba byagarutsweho munama yahuje abahagarariye uyu mushinga hamwe n’abanyamategeko b’ibigo bya leta.

Muri iyi nama yari igamije gusobanurira aba banyamategeko uko hakoreshwa uburyo bwo gutanga isoko hifashishijwe ikorana buhanga ahanini bagaragaje ko hazagaragaramo imbogamizi zituruka kuri internet bakaba bibaza niba bitazabangamira bamwe muri barwiyemezamirimo nubwo hakibazwa ibi ngo ariko nanone hari ibibazo byinshi mugutanga isoko hagatungwa agatoki cyane ruswa bityo ngo ivugururwa ryari rikwiwe

Kudaha barwiyemezamirimo amakuru amwe biri mubyagarutsweho nabyo byari munyungu z’umukozi runaka ushimnzwe gutanga isoko,ariko ngo ubu buryo buzakuraho ako karengene.Batsinda arakomeza

e-procurement ni uburyo buzajya bukoreshwa mugutanga isoko no kuripiganira hakoreshejwe ikoranabuhanga bwatangijwe mumwaka wa 2016 bumaze kwitabirwa nabarwiyemezamirimo bsaga 2500naho mubigo bya leta bigeze mubigo 8,hamaze kwiyongera guhera mukwane 155hakaba hateganywa ko mukwa 7 ubu buryo buzaba bukora mu bigo byose bya leta.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU