Umva Radio

Minisitiri w’intebe arasaba urwego rw’amagereza gukorana bya hafi n’inzego za guverinoma kugirango urwo rwego rugire uruhare mu bikorwa bibyara inyungu

Yanditswe kuya 15-05-2017 saa 10:32' Print

Ubwo yatagizanga inama nyafurika iteraniye I Kigali, iri guhuza inzego z’amagereza ku mugabane wa afrika ACSA harebwa uburyo aya magereza yakora mu buryo bwa kinyamwuga,minisitiri w’intebe anastase murekezi yavuze ko u rwego rw’amagereza rukwiye gukorana byahafi n’inzego za guverinoma, imfugwa n’abagororwa bakagira uruhare mu bikorwa bibyara umusaruro,ibi ngo bigirira inyungu haba imfugwa n’abagororwa ,amagereza ndetse n’igihugu muri rusange.
Ibi kandi ngo ni no mu rwego rwo kutarambiriza ku ngengo y’imari guverinoma igenera inzego z’amagereza ngo kuko n’ubusanzwe aba ari nke.

N’Inama nyafurika ngaruka mwaka ibaye ku nshuro ya 4 ihuza inzego z’amagereza zo mu bihugu bya afrika,iyi nama ikaba iri kwiga kuburyo amagereza yo muri afrika yatanga za service mu buryo bwa kinyamwuga no guhangana n’ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi imwe mu nzitizi ihurirwaho n’ibi bihugu byitabiriye iyi inama n’ingengo y’imari nkeya za guverinoma zigenera inzego z’amagereza.ubwo yatangizanga iyi nama minisitiri w’intebe anastase murekezi yavuze ko bagendeye kuri iyo ngengo y’imari bagene4rwa bavuga k ari nke,inzego z’amagereza zikwiye gukorana bya hafi na guverinoma kugirango imfugwa n’abagororwa bashyirwe mu bikorwa byibyara mu saruro ngo kuko ibi bigirira amagereza,igihugu ndetse n’abagororwa n’imfugwa inyugu.

Ushigiye ku ngengo y’imari guverinoma iha amagereza ACSA ikwiye gukorana byahafi na guverinoma,imfugwa n’abagororwa bagashyirwa mu bikorwa bibyara umusaruro aha dashaka kubibutsa ko iyo ingororwa n’imfugwa bagize uruhare mu bikorwa bibyara umusaruro ibi bigira inyungu abagororwa n’imfugwa ubwabo,bikorohereza amagereza ndetse n’igihugu kuhagtukira muri rusange.iyi nama ya ACSA ifite itsangamatsiko ivuga ngo twubake uburyo bw’imikorere bushigiye kubunyamwuga mu magereza yo muri afrika.ibi birazagufasha kugera ku myanzuro yuburyo amagereza yo muri afrika azanjya akorana ubunyamwuga sibye no kuba inzego zamagerereza zigaragza usibye ikibazo cy’ ingengo y’imari nkimbongamizi,kuri ubu banagagarza ko bafite ikibazo kibakomereye cy’imfugwa n’abagororwa bakurikiranywe ndetse banakekwaho iterabwoba,bagaragza aba bantu nkabadashobotse ngo kuko ubwabo nta nubwo baba batinya urupfu,iki nacyo ngo muri iyi nama bagomba kukibonera umuti w’uburyo bwo kukitaho,uyu ni Dr KANONE John byabushayija komisri general w’urwego rw’amagereza mu gihugu cya Uganda akaba ari nawe ukuriye iyi nama

Dr Kanone ati:Mbere na mbere dufite ingorogwa n’imfugwa zidashobotse mu magereza yacu ,abantu bamwe bakurikiranyweho ndetse n’abahamwe n’ibyaha by’iterabwoba,iri n’itsinda dukwiye kwitaho n’ubwitonzi bwinshi ,iri n’itsinda ridatinya urupfu,bashobora gukora ikintu icyaricyo cyose.niyo mpamvu dukwiye kuba dufite umurongo ngenderwaho,kugira amategeko bizadufasha mu buryo bwo kwita ku bantu bakekwaho n’abakurikiranyweho iterabwoba . icyo n’icyambere ,icya kabiri amwe mu magereza yacu aracucikanye,afite abantu basumba ubushobozi yakagobye gutunga
Aha kandi ngo bazaneraba hamwe uburya bagabanya umubare imfugwa n’abagororwa bakingana inkiko,aho nko mu bihugu byegereye u rwanda ,Uganda bafite impuzandego ya 51%,tanzaniya 50%,Kenya akaba ari 43% gusa mu rwanda ho ngo umubare uri hasi aho uri ku muzaqndengo ya 6,7 %,iyi nama iteganyije kumara iminsi 4 bikaba binateganyijwe ko bazanasura amagereza atadukanye yo mu gihugu.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU