Umva Radio

Mu buzima ubushakashatsi bwakozwe buravugako icyizere cyo kubaho kubantu banduye Sida ari imyaka 10 mugihe bafashe imiti neza

Yanditswe kuya 11-05-2017 saa 12:19' Print

Mu makuru ajyanye n’ubushakashatsi mu by’ubuzima, Iniyigo yakozwe na kaminuza ya Bristol yo mu Bwongereza irerekana ko icyizere cyo kubaho ku banduye virus itera SIDA bakoresha neza uruvange rw’imiti bahabwa, cyiyongereyo imyaka 10 ndetse ngo biranashoboka cyane ko bashobora kurama nk’abandi badafite iyi virusi.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Burayi no muri USA, ku bantu bagera ku banyamerika ibihumbi 88 na 500 n’abanyaburayi 18 babana na virusi itera SIDA, batangiye gufata imiti hagati y’1996 n’2010. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abapfuye mu myaka itatu bagitangira gufata iyi miti hagati ya 2008 na 2010 ari bake ugereranyije n’abapfuye hagati y’1996 na 2007. Ibi ngo byavuye ku ntambwe yatewe mu gukomeza gushaka imiti idatera ibindi bibazo ku bayikoresha ; no gushakisha ubwoko bw’imiti yavangwa ifite ubushobozi bwo kubuza virusi ya SIDA gukomeza gukwirakwira mu mubiri cg kuzahuza cyane uturemangingo yamaze kwinjiramo.

Iyi ntambwe yatewe mu kunoza ubushakashatsi ku miti igabanya ubukana bwa virusi ya SIDA, yatumye hagati y’1996 na 2013 abantu bari mu myaka 20 bahawe imiti biyongeraho imyaka 9 y’uburame ku bagore n’10 ku gitsina gabo mu Burayi na Amerika. Bivuze ko abari muri iki kigero batangiye imiti mu 2008 kandi umubiri wabo ukayakira neza, binjiye mu bashobora kurama kugeza ku myaka 78. Isham rya l’ONU ryita ku buzima, OMS risaba ko abanduye agakoko ka SIDA bose batangira guhabwa imiti bakimara gusuzumwa bagasanga baranduye. Gusa ubu bushakashatsi bwerekana ko abafata imiti bose atari ko bose atari ko ibagwa neza ; kuko nk’abanduye virusi ya SIDA bayitewe mu nshinge badafite amahirwe yo kurama nk’abayanduye mu bundi buryo. Gusa abashakashatsi bavuga ko hagikenewe imbaraga zo gukomeza gushishikariza abantu kwirinda, cyane cyane ku bafite ibyago byinshi byo kwandura nk’abakora uburaya n’abandi.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU