Umva Radio

Philipine abana basaga miliyoni 7 bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi

Yanditswe kuya 11-05-2017 saa 12:10' Print

Muri Philippines, abana bagera kuri miiyoni 7 bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi kuburyo birimo kugira ingaruka ku myigire n’imitsindire ya bo mu ishuri. Kubura ibyo kurya bifite intungamubiri, kutagaburirwa ku ishuri no ku bana bato ; n’imibereho mibi muri rusange irimo no kutabona ubuvuzi bukwiye, biri mu bituma abana batiga ngo bashyire umutima ku masomo yabo, bigatuma badatsinda neza.

Mu buhamya bwa bamwe mu barimu Aljazeera yasuye, bavuga ko kenshi iyo barimo kwigisha, abana bababwira ko bashonje bityo ngo kubigisha bagafata bigahinduka inzozi. Mu ngo iwabo naho ngo usanga ubuzima bubagoye cyane ku buryo kubona ibyo kurya bikwiye ari ihurizo ku miryango myinshi.

Leta ya Philippine na yo yemera ko imirire mibi ku bana igira ingaruka ku myigire yabo, ariko hakiyongeraho no kuba abagera kuri 40% by’abana bahura n’ibibazo byo kugwingira ; ikibazo bavuga ko cyafashe intera kitigeze kigeraho mu myaka 10 ishize bivuze ko ngo uyu mubare ushobora kwiyongera. Abana benshi bibaviramo gusiba kenshi cg abandi bakareka ishuri burundu. Nubwo leta yari yaratangije gahund ayo gutanga amafaranga yingoboka ku miryango ikennye, ariko ntabwo byakemuye ikibazo kuko ngo nta bushobozi buhagije ifite bwo kurandu iki kibazo mu miryango ikennye. Umuryango w’abibumbye uvuga ko abana b’abanya Philippine bari mu bana bfite imirire mibi yabaye akarande.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU