Umva Radio

Minisiteri y’ubutabera irasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gufata neza no kubyaza umusaruro imitungo yasizwe naba nyirayo.

Yanditswe kuya 11-05-2017 saa 12:02' Print

Minisiteri y’ubutabera kuri uyu wa kane yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kurinda no kubyaza umusaruro imitungo yasizwe na banyirayo, ndetse bakirinda kuyirebera yangirika kandi ishobora gutanga umusaruro ku gihugu iyi minisiteri kandi yanabasabye kwirinda gukresha iyi mitungo munyungu zabo bwite, kuko ngo bayashyiramo ibiro byabo aho kuyakodesha ngo yongere ingengo y’imari y’igihugu.

Ibi iyi minisiteri yabivugiye munama n’abayobozi bashinzwe ubukungu muturere tw’igihugu, nyuma y’aho bahawe inshingano zo gukurikirana, kurinda no kubyaza umusaruro imitungo yasizwe na banyirayo k’ubwi mpamvu zitandukanye, kuko byagiye bigaragara ko iyi mitungo yigabizwa n’abantu kugiti cyabo bakayikoresha munyungu zab bwite badasize no gushing imanza z’amahugu kugira ngo bayegukane burundu gusa ariko n’ubwo aba bayobozi bavuga ko iki kibazo gituma batabasha kumenya bene iyi mitungo banagarutse kubibazo bahura nabyo.

Kuri iki kibazo , minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta yabasabye gukoresha uyu mutungo bashingiye kugishushanyo mbonera, mugihe nyiraho yaboneka bakamuguranira nyuma yo kwibutsa aba bayobozi inshingano zabo k’ugusigasira uyu mutungo, yanabasabye kwirinda gukoresha uyu mutungo munyungu zabo bwite cyangwa z’ubuyobozi.

Muntangiriro z’ukwezi kwa kane uyu mwaka abasenateri banenze imikorere ya komisiyo yari ishinzwe gucunga iyi mitungo kuko bavugaga ko batabona umusaruro wayo. Ibi bikaba binemezwa n’ishyirwamikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama yabanjirije iyi kuko mumyanzuro 9 yose hashyizwe mubikorwa itatu yonyine. Minisiteri y’ubutabera ikaba ivugako yizeye ko iyi komite nshya izatanga umusaruro.
Kugeza ubu hamaze kubarurwa imitungo yasizwe na bene yo igera ku 1,145 irimo amazu 466.
dav

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU