Umva Radio

Mu Rwanda ikigo kitwa Kigali Gaming Center cyatanze agera muri miliyoni 5 mu kigega Agaciro Development Fund

Yanditswe kuya 11-05-2017 saa 09:49' Print

Ikigo gifite inkomoko mu gihugu cy’ ubushinwa cyitwa Kigali gaming centre gikora ubucuruzi bwa casino, cyatanze umusanzu ungana na million 5 z’amafranga y’u Rwanda mu kigega agaciro development Fund. ni umusanzu iki kigo kivuga ko ugaragaza uruhare rwacyo mu kubaka igihugu aya mafranga aje yiyongera ku yandi milliards 43 yari asanzwe muri iki kigega, yashowe mu bikorwa bimwe na bimwe bibyara inyungu. Ubuyobozi bw’ikigega buvuga ko abatanze iyi nkunga, ari urugero rwiza rwo gushishikariza abanyamahanga n’abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu wabo muri iki kigega.

Ni umusanzu ikigo Kigali gaming centre, kivuga ko ari ukugaragaza ko nabo bafite uruhare mu terambere ry’igihugu, ndetse bashyigikiye gahunda z’iterambere ryacyo. Ni ikigo kitaramara igihe gifunguye imiryango I Kigali, cyatanze cheke ya million 5 mu mafranga y’u Rwanda, aje yiyongera kuri milliard 43 n’imisago zisanzwe muri iki kigega. Sam akaukwase, ni umuyobozi w’iki kigo, avuga ko icyo bifuza ari ukubona u rwanda rutera imbere byisumbuye.

aragira ati :kuza gukorera business hano, bisobauye ko natwe dufite uruhare mu iterambere. Ntiwamenya, ushobora kuba hano igihe kirekire. Rero, niyo mpamvu twakoze ibi, kugira ngo u Rwanda rutere imbere no kurushaho.
Agaciro development, ni ikigega kigamije iterambere ry’igihugu muri rusange, gitezwa imbere n’abanyarwanda b’ingeri zose n’inshuti z’u rwanda, abanyamahanga kimwe n’undi wese wakifuza gushyigikira igihugu. Ubuyobozi bw’iki kigega, buvuga ko aya mafranga agiye gushyirwa mu yandi agashorwa kugira ngo abyare inyungu. Charles MUGABE, ashinzwe ishoramari muri iki kigega, avuga ko iki kigega kigenda cynguka uko iminsi ishira.

Charles Mugabe:Ikigega agaciro, cyatangiye muri 2012 na milliard 18 zisaga gato, aka kanya kikaba kiri muri 43 zisaga binyuze mu misanzu y’abantu batandukanye mu bushake bwabo. Ni ikigega kigamije ubwizigame bwejo h’igihugu, kugoboka abanyarwanda mu bihe by’amage mu bukungu, no kkwigira hagabanywa gukomeza gukoresha inkunga z’amahanga.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU