Umva Radio

Uganda abarenga 36 batawe muri yombi kubera kutagira ibyangombwa

Yanditswe kuya 10-05-2017 saa 11:53' Print

Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka bikorera mu Murwa Mukuru wa Uganda, Kampala, byataye muri yombi abanyamahanga barenga 36 badafite ibyangombwa bibemera kuba muri iki gihugu abafashwe biganjemo abafite ubwenegihugu bwo mu Buhinde, Pakistan, u Bushinwa, u Bugereki, Bangladesh n’ahandi.
Umukozi ushinzwe ubugenzuzi n’amategeko mu biro bishinzwe gutanga ubwenegihugu, abinjira n’abasohoka muri Uganda, Josephine Ekwang Ali, yabwiye Daily Monitor ko bafatiwe mu nyubako no ku mihanda byo mu gace kitwa Nakawa i Kampala.

Yavuze ko Muri iki gikorwa, hafashwe abasaga 36, bamwe muri bo nta byangombwa bibaranga bari bafite, abandi bari bafite ibishaje.
Yongeyeho ko iki gikorwa cyari kigamije kureba niba abanyamahanga bari muri Uganda, bahari mu buryo bwemewe ndetse ko abafashwe bajyanwa kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hagasuzumwa neza abafite ibyangomba byujuje ibisabwa bakarekurwa naho abandi bagahanwa cyangwa bagasubizwa mu bihugu bakomokamo muri Werurwe 2017, Ekwang yavuze ko hari hafashwe abanyamahanga basaga 1,654, abasaga 204 basubizwa aho baturutse. Icyo gihe bamwe mu bafashwe bari abanyeshuri bari bafite ibyangombwa byarengeje igihe.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU