Umva Radio

Minisiteri y’imali n’igenamibambi iravuga ko kutishyurirwa ku gihe kwaba Rwiyemezamirimo nibyo bituma ibikorwa bya leta bimwe na bimwe bidindira.

Yanditswe kuya 10-05-2017 saa 11:32' Print

Ubwo komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo bya leta mu inteko ishinga amategeko bakiraga minisiteri y’imari n’igenamigambi n’ibigo biyishamikiyeho, ngo basobanure imikoreshereze y’amafaranga bagenewe hari byinshi iyi minisiteri ivuga ko byagezweho, hakaba n’ibitaragenze neza bigikenewemo imbaraga.

Ibyo ni nk’ikibazo cy’amasoko ya leta ahabwa ba rwiyemezamirimo badafite ububasha, akabananira bikaviramo ibikorwa bya leta kudindira ni ikibazo impande zose zemeranyaho ko gihari, ariko zikavuga ko kiri gushakirwa ibi bikorwa bikajya bihabwa ababishoboye. Ministeri y’imari ikavuga ko biterwa no kutabonera amafranga igihe kuri ba rwiyemezamirimo.

Idindira ry’ibikorwa n’imishinga bitandukanye leta iha ba rwiyemezairimo, ni kimwe mubyo inteko na leta bemeza ko bidindiza iterambere ry’igihugu. Abadepite muri comisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo bya leta, mu biganiro bagiranye na ministeri y’imari n’igenamigambi ,nabo bakigarutseho nk’ikibazo gihangayikishije, bavuga ko giterwa no guha amasoko ba rwiyemezamirimo badafite ubushobozi bwo kuyashyira mu bikorwa. Uwari uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya no gutanga amasoko ya leta mu nteko, nawe yemera ko iki ari ikibazo, ariko anavuga ko cyafatiwe ingamba.

Uruhande rwa ba rwiyemezamirimo, bakunda kuvuga ko biterwa no kudahabwa amafaranga ku gihe impamvu bahurizaho na ministeri y’imari n’igenamigambi. umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiter, Caleb RWAMUGANZA, avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari urangiye byabayeho, nubwo byari ku kigero gito, akanavuga ko bigenda bigabanyuka leta ngo imaze gushyira mu byiciro ba rwiyemezamirimo bubaka, hashingiwe ku bushobozi bwabo, nk’imwe mu nzira zo gukemura iki kibazo.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU