Umva Radio

Ku nshuro ya gatatu inama yiswe Transform Africa yabereye i Kigali

Yanditswe kuya 10-05-2017 saa 09:27' Print

Inama mpuzamahanga kubijyanye n’ikoranabuhangaTransform Africa ubu iri kubera mu Rwanda kunshuro yayo ya gatatu muri iyi nama bariga ku ngingo zo kuzamura ikoranabuganga kuri uyu mugabane ni inama uyu mwaka bari no gutekereza cyane guhindura isura y’imijyi ahenshi bavuga ko hakiri akajagari umukuru w’igihugu Paul Kagame afungura iyi nama yibanze cyane ku ngamba zigikenewe kugirango uyu mugabane koko iri koranabuhanga riwusakare kandi rigere ku baturage bose.

Umukuru w’igihugu aragira ati:Imibare biragaragara ko ikiri hasi
Ubu 20% by’abaturage bafurika nibo bafite interineti gusa
Kandi murabizi ko hasigaye imyaka mike ngo tugere kuri cya kerekezo cy’umuyoboro mugari wa interineti ku gipimo cya 50%
Gusa ari bigomba kuboneka nk’amahirwe ku bigo bikomeye by’abikorera kugirango habe ubufatanye
Twebwe mu Rwanda ubu kubera ubu bufatanye hari aho tumaze kugera ku ntego z’uyu muyoboro mugari

Bwana Houlin Zhao umunyamabanga w’ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho ITU,
Nawe muri iyi nama yiswe Transform Africa ku nshuri ya gatatu ibera mu Rwanda yavuze ko igihe ari iki ngo ikoranabuhanga rishyirwe mu bikorwa kuri uuyu mugabane

Umunyamabanga wa ITU aragira ati:abasaga 75% by’abanyafurika nta interineti, tugomba guhindura ibintu kandi twese hamwe, twese hamwe twahindura isura y’imigi yacu, twese hamwe isura y’afrika twayihindura
Inama yiswe Transform Africa mu Rwanda yanabaye uruhare rwo kugaragaza imishinga y’ikoranabuhanga y’urubyiruko rw’ikigo cya Imbuto foundation yerekeranye no kubungabunga ubuzima aha naho umufasha w’umukuru w’igihugu yashimiye aba bana batekereje iyi mishinga.

Inama nk’iyi iri kuba ku nshuro ya gatatu mu Rwanda kuri gahunda iramara iminsi itatu
Irimo abakuru b’ibihugu bagera kuri 2, abaminisitiri b’intebe, abagore b’abakuru b’ibihugu, abaminisitiri, abikorera, impuguke zifite ibigo by’ikoranabuhanga n’abandi

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU