Umva Radio

Minisiteri y’ibikorwa remezo iravugako muri 2018 izaba igeze kuri 50% mu bikorwa byo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda

Yanditswe kuya 8-05-2017 saa 10:24' Print

Minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda yabwiye abagize inteko ishingamategeko ko ibipimo ifite ubu bigaragaza ko intego yo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bangana na 70% muri 2018 ishobora kutagerwaho neza ariko ngo iki gihe ntibazaba bari munsi ya 50%.
Muri make iyi ngingo hamwe n’izindi iyi minisiteri yazigarutseho ubwo yitabaga inteko ishingamategeko isobanura uko yakoresheje ingengo y’imari izarangira mu kwezi kwa gatandatu ndetse n’ibyo yiteguye gukora mu ngengo y’imari itaha

Abadepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda nabo baracyafite impungenge kandi ku mishinga imwe n’imwe, inzego z’ubutegetsi iyi yose zisobanura ko igomba kuba yarangiye mu bihe bidatinze
Muri uru rwego rw’imyubakire baravuga ko mu mwaka umwe gusa uri imbere 2018 iyi igomba kurangira nibura abanyarwanda bangana na 70% aba bose bafite amashanyarazi ingingo kandi igomba kujyana n’amazi meza na nubu ahatari hake ataragera mu baturage
Ku ruhande rumwe abadepite baravuga ko hari byinshi bimaze gukorwa ariko kandi binateye kwibaza uburyo mu mwaka umwe gusa aya mashanyarazi ubu bavuga ko 2017 irangira ari kuri 35% 2018 azaba ageze ku gipimo cya 70

Ku ruhande rw’imishinga migari irimo n’ugomba kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera mu burasirazuba bw’igihugu,stade y’I Gahanga muri Kicukiro ya Kigali, umuhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda n’ibindi bihugu, umushinga wo kwubaka amacumbi aciriritse mu mujyi wa Kigali, kwimura abantu ahajya ibikorwa rusange, gahunda yo kubaka umuhanda wa Huye Kibeho
Ibi byose baravuga ko biri muri gahunda ariko nabo bagifite imbogamizi

Imishinga yagutse irimo nko kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera icyiciro cya mbere ubu gisaba miliyoni 400 z’amadorali
Minisiteri ubu ishinzwe ibikorwa remezo abikorera iravuga ko bafitemo uruhare rwa 75% naho leta ikagiramo 25
Birajyana kandi n’umushinga kandi wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda n’ibindi bihugu ariko nawo ubu bavuga ko bahuye n’imbogamizi zo kuwubaka nyamara mu gihe abandi mu bihugu uzaturuka igitekerezo cyo gutangira gisa n’icyadindiye

Haracyari imishinga yitezwe kuri Leta cyane nko gukwirakwiza mu buryo buhamye amazi,amashanyarazi ndetse no kubaka amacumbi aciriritse ku baturage bagana umugi wa Kigali umunsi ku wundi
Iyi yose minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo iravuga ko nubwo rimwe na rimwe ingengo y’imari nayo itorohera mu ishyirwa mu bikorwa ry’iiy mishanga ariko ko gahunda zo kuyishyira mu bikorwa zirimbanyije

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU