Umva Radio

Mu Bufaransa:Emmanuel Macron yashyize ahigika Marine Lopen maze atorerwa kuba perezida w’u Bufaransa

Yanditswe kuya 8-05-2017 saa 09:59' Print

Mu Bufaransa, Emmanuel Macron ni we wegukanye insinzi mu buryo budasubirwaho ; yanikira Marine Le Pen bari bahanganye, amurushije amajwi 26.2. Mu matoora yabaye mu ituze kuri iki cyumweru, Abafaransa bagiriye icyizere Emmanuel Macron w’imyaka 39 y’amavuko bamutora ari 66.1% naho Marine Le Pen agira amajwi 39.9%.

Emmanuel Macron ukomoka mu ishyaka En Marche ! rimaze umwaka umwe gusa rishinzwe, ni we n’ubu ndi wahabwaga amahirwe kuko no mu cyiciro cya mbere cy’amatora yari yaje ku isonga mu bakandida 11 bahatanaga. Mu butumwa bwe, Macron yavuze ko azahora azirikana Abafaransa bamugiriye icyizere, avuga ko abashimira abivanye ku mutima.

Emmanuel Macron ntabwo yari azwi ku rwego rukomeye cyane mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu ishize. Ku myaka ye 29 y’amavuko, yarongoye umwarimukazi wamurushaga imyaka 25 yose ; umukobwa w’umugore we w’imfura arusha Emmanuel Macron imyaka 2 y’amavuko. Emmanuel Macron wabaye Minisitiri w’Ubukungu n’Inganda yavuze ko agiye gushyira imbere kunga Abafaransa kandi yumva ibibazo byabo.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU