Umva Radio

Mu Rwanda : Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga iravuga ko igiye gushyirwa imbaraga mu byaro kugirango naho hagere interineti ihagije.

Yanditswe kuya 8-05-2017 saa 09:31' Print

Munama mpuzamahanga yiga kugukwirakwiza imiyoboro ya inertent muri Africa yabaye kuri uyu wa mbere, minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yavuzeko bagiye gushyira imbaraga mu bice by’icyaro kuko ariho hagaragara umubare munini w’abatagerwaho na internet kandi ngo iyi nama irabafasha no gushyira ururimi rw’ikinyarwanda muzikoreshwa kuri internet kugira ngo bifashe abanyarwanda batazi indimi z’amahanga.

Iyi nama yahuje impuguke zavuye mubigo bitandukanye muri afrika bifite aho bihuriye y’iterambere rya internet kuri uyu mugabane kimwe mubyagarutsweho ni uruhare rw’ikoranabuhanga nk’uburyo bushya kandi bugezweho mukuzamura ireme ry’uburezi.
Uwari uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco yashimiye u Rwanda kubushacye bwa ryo muguteza im bere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Bwana Indrajit Banerjee aravuga ko U Rwanda ari intangarugero mu guteza imbere ikoranabuhanga mu byiciro bitandukanye byumwihariko mu burezi. UNESCO inafite munshingano guteza imbere ubumenyi n’ikoranabughanga ku isi aho ishyiraho imirongo ngenderwaho n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga muburezi.
Ndagirango mbabwire ko muri uyu mwaka tuzagira inama mpuzamahanga ku nshuro ya kabiri ku guteza imbere ikoranabuhanga muburezi izabera muri Slovenia
iyi nama izadudufasha muburyo bw’imikorere, kuko tuzashaka uburyo twava mugushiraho politiki gusa ahubwo tukagaragara mu ishyirwamubikorwa ry’iyi gahunda.

Gusa ariko n’ubwo igihugu nk’urwanda gishimirwa n’amahanga kuntambwe yacyo mu iterambere ry’ikorana buhanga mu burezi, minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga ivugako hacyari byinshi byo gukora.

Muri iyi nama Minisitiri w’ikoranabuhanga n’urubyiruko Nsengimana Jean Philbert yagize ati:noneko imiterere y’igihugu ndetse n’ubumenyi bwa benshi mubagituye butaborohereza gukoresha internet dore ko n’indimi nyishi zikoreshwa kuri iri korana buhanga batazumva. None muri iyi nama haba hari umwanzura uzavamo ushobora gufasha n’icyi cyiciro cy’abanyarwanda kugerwaho n’iri koranabuhanga.

Kugeza ubu ubushakashatsi burerekana ko abatuye isi basaga miliyari enye bataragezwaho ikorana buhanga rya interi net. Benshi muri bo bakaba biganjemo abatuye bubice by’icyaro. Muri iki gikorwa cyo kwimakaza internet muburezi, Ibirwa bya Seychelle nibyo biza kumwanya wa mbere muri Africa ku gigereranyo cya 57.60 %, naho muri aka karere u Rwanda ruza kumwanya wa gatatu na 26.40% nyuma ya Tanzania na Kenya.
Dav

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU