Umva Radio

Mu Rwanda:Minisiteri y’ubutabera yasabye aba Polisi baturutse mu bihugu bya Afrika kurwanya ibibangamira umuco wo kudahana

Yanditswe kuya 8-05-2017 saa 09:19' Print

Ministeri y’ubutabera yasabye aba police batandukanye bamaze igihe biga amasomo y’ibijyanye n’amahoro n’umutekano ko bagomba kugira uruhare mu kurwanya ibibangamira amahoro nk’umuco wo kudahana, guha imbaraga inzego z’ubutabera kuko iyo zidakora neza hangirika byinshi mu gihugu. Impande zose zemeranya ko ibi bigezweho hose kimwe umugabane wa africa harangwa n’amahoro. ni inyigisho abanyeshuri b’abapolice bavuga ko ari ingirakamaro ku bihugu byabo, cyane ko africa ari umugabane wugarijwe n’intambara.

Ni aba police kuva mu bihugu 10 byo ku mugabane wa africa. Bamaze iimisni bahabwa amasomo y’icyciro cy 3 cya kaminuza mu ishuri rya police riherereye I musanze, aho bigaga bahabwaga amasomo ajyanye n’amahoro. Ministeri y’ubutabera, yavuze ko ubuyobozi bwukwiye kurwanya akarengane, hagashyigikirwa amatageko mu butabera.
Kubura amahoro muri Soudan yepfo, bivuze kutagira amahoro mu majyaruguru ya Uganda, muri Kenya y’amajyaruguru. Bivuze kubura amahoro hose. Bivuze kubura amahoro muri sudan, bisobanuye umutekano muke muri Somalia. Bituma hose habura amahoro. Ndetse bivuze ko imbere muri sudan y’amajyepfo, uburezi, imihanda, ibikorwa remezo bitandukanye, uburezi n’ibindi bidakorwa biba bitagenda neza.
Ikiri rusange kuri aba banyeshuri, nuko aya masomo ari ingirakamo mu bihugu byabo no muri africa muri rusange, cyane ko uyu mugabane ufite ibihugu byinshi byugarijwe n’intambara. ASP Ismail Keita, kuva muri police ya Sierra leone, avuga ko hari byinshi azafasha igihugu cye ati :.

Urebye ku miterere n’amateka bya buri gihugu bitandukanye, buri bose bareba ibikwiriye ku gihugu cyabo. Twasangiye ubumenyi butandukanye, kd nubwo duturuka ahantu hatandukanye twese turi abanya africa, rero n’ubundi hari byisnhi duhuriyeho, haba mu mikorere, imico n’imigenzo. Ibyo byose nibyo tuzajyana
Ubutabera, ngo ni imwe mu nkingi zikomeye z’amahoro n’umutekano igihe bukora neza. ibi nabyo, bikaba ishingiro rya byinshi ku gihugu, harimo iterambere. Naho aho bitari, hakarangwa n’umutekano muke, intambara n’ibindi.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU