Umva Radio

Mu Rwanda:asaga miliyoni 2 z’amadorali nizo zigiye gukoreshwa mu kuzana inyamanswa zitwa inkura.

Yanditswe kuya 4-05-2017 saa 12:54' Print

Ni gikorwa kigiye gutwara agera kuri miliyoni 2 z’amadorali kugirango inkura zivanwe mu gihugu cya afrika yepfo zigezwe mu rwanda muri palike ya kagera,ubu bwoko bw’inyamaswa bwaherukanga kuboneka kubutaka bw’u rwanda mu mwaka wa 2007,muri ibi bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba,izi nyamaswa zikaba zibarizwa mu gihugu cya tanzania ndetse na kenya.

Kuba nyuma y’imyaka 10 izi nyamaswa zigaruwe mu rwanda, belyze kaliza umuyobozi w’ubukerarugendo mu kigo k’igihugu k’iterambere RDB avuga ko ibi ari bumwe mu buryo bwo kureshya ba mukerarugendo ndetse ibi bigatuma u rwanda ruza mu bihugu bifite ubwoko bugera kuri 5 bukunze gukurura ba mu kerarugendo.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru akaba aribwo izi nkura zigera ku icumi zageze mu Rwanda,hakaba kandi hategerejwe n’izindi zigomba kugera mu rwanda mu byumweru biri imbere, jes gruner umuyobozi wa palike ya kagera avuga impamvu bihutira kuzana izindi n’izindi zitaramara igihe ngo ibi biraterwa n’imibanire hagati muri zo.

Iyo uzanye ubwoko nkubu ukwiye kuzana ubwinshi bushoboka icyarimwe,ubutaka ziba zituyemo iyo ushyizemo igihe kigana n’amezi 4,5 cg umwaka ntabundi urazana,uba ufite amahirwe menshi yuko izindi uzazana zizizcwa kuko izambere ziba zararagije gufata ubutaka bwazo zituyemo ,nkuko nari nabivuze mbere zikunze kurwana hagati yazo.kubwange turi kureba uburyo twakwihutisha kuzana izindi,hari byinshi biri gutegurwa kuburyo mu byumweru biza tuzazana izindi
Izi nkuru zizanywe mu rwanda zije ziyogera ku ntare nazo zagaruwe muri palike ya kagera mu 2015,ibi byose ngo ni mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ikigo k’igihugu kiterambere RDB cyasinye mu mwaka 2010 agamije kubugabuga za palike nyafurika,ibi kandi ngo ni mu rwego rwo kuzamura inyungu ziva mu bukerarugendo ngo doreko mu mwaka ushize umusasruro wazamutseho 10% ugereranyjie nuwabunjarije wa 2015.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU