Umva Radio

Mu Rwanda ngo nta ndorerezi zizava i burayi mugihe haza hari amatora y’umukuru w’igihugu

Yanditswe kuya 4-05-2017 saa 12:46' Print

Intumwa ihagarariye umuryango w’ubumwe bw’uburayi mu Rwanda European Union, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko amatora ateganyijwe mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani ko nta ndorerezi z’amatora uyu muryango uzazana zivuye hanze bitewe nuko ku mugabane w’uburayi naho hari amatora menshi akeneye ingengo y’imari nini hamwe n’ibindi bihugu birimo amatora kandi bishobora kuvukamo imvururu .

Iyi ntumwa ihagarariye uyu muryango iravuga ko kugeza ubu ntacyo inenga ku migendekere y’amatora mu gihugu ariko ikanavuga ko uyu muryango uzakomeza kugenda ukurikirana ibikorwa birimo nko gutanga za candidature z’abiyamamaza.
Kuri ubu umuryango w’ubumwe bw’uburayi mu Rwanda uri no gutegura ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’ubufatanye bwawo n’u Rwanda mu myaka isaga 35 ishize.

Ambassadeur Michael Ryan niwe uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’uburayi mu Rwanda mu magambo ye yagize ati nta ndorerezi zizava i burayi, gusa twe nk’umuryango w’ubumwe bw’uburayi iyo guverinoma zabyemeye na komisiyo y’amatora natwe hari uko tugenda tubikurikirana uko bigenda ku itariki ya 4 z’ukwa munani tugenda nk’abahagarariye ambassade tugasura ibiro by’itora ahatandukanye mu gihugu, rero ubu ni uku nta ndorerezi zizava iburayi

Icyabiteye naragisobanuye mu kinyamakuru ingengo y’imari ni nke ! Ku mugabane hari amatora menshi cyane, ubu natwe byatubereye ikintu gihenze kuba twakohereza ahantu hose nibura itsinda ry’abantu ijana bakora igenzura kuva amatora atangiye bakurikirana byose kugera asojwe
Naho ku kijyanye n’ibyo abantu banenga ku matora mu Rwanda,icyo nakubwira ni uko twe umuryango w’ubumwe bw’uburayi ntacyo tunenga
Gusa wenda igihari ni ukugenda dukoranira hafi na komisiyo y’amatora cyane nko ku mbogamizi bamwe mu bakandida bashaka kwiyamamaza bashobora guhura nazo muri aya matora.
Niba se bakwemererwa basigaranye igihe gito cyane cyo kwiyammaza,cyangwa se ukaba uri umukandida wigenga ntibigukundire

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU