Umva Radio

Algeria abaturage bamwe bavuga ko gutora abadepite ntacyo bimaze ngo kuko n’ubundi ntanicyo babagezaho.

Yanditswe kuya 4-05-2017 saa 12:31' Print

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, abaturage bari bake cyane, mu gutora abadepite bashya muri Algeria, aho bagomba gusimbura abagera kuri 462. Abakandida bagera ku bihumbi 11, n amashyaka 63, nibo bagomba gutorwamo abazahagararira abaturage mu nteko ishinga amategeko. Nubwo abitabiriye abatora bari bake mu masaha ya mugitondo, bayobozi ngo bafite icyizere ko mu masaha ya nyuma ya saa sita ari bwo abaturage baza kwiyongera ku biro by’itora.

Ariko benshi mu baturage bavuga ko bamaze guhitamo, ko batazitabira aya matora. Aba bavuga ko batari bwitabire amatora, kuko ngo babona abadepite ntacyo bamaze, ngo abari bariho ntacyo bamaze, ngo n’abandi batora bose baba ari kimwe, bose bareba inyungu zabo gusa. Bambeshye byinshi nkiri muto, nizeraga ibyo bavuga, ubu narabamenye ntabo njya gutora. Ibi ni ibivugwa na bamwe mu baturage.

Mu mwaka wa 2012, abaturage bitabiriye ku kigero cya 42%,
Minisitiri w’intebe wa algeria abdelmalex sallal, yari yahamagariye abaturage bose kuzitabira iki gikorwa cy’amatora, ko ari itegeko. Ati abagore muzabyutse abagabo banyu bajye gutora, mbere y’uko bafata icyayi cya mugitondo, nibabyanga, mubakubite.
Aya matora ariko, ngo yabangamiwe kandi n’ikibazo cy’ubukungu butifashe neza, bitewe n’uko igiciro cya petrole cyaguye.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU