Umva Radio

Venezuela:ikibazo cyo kwamagana Maduro kiracyafata intera ndende

Yanditswe kuya 4-05-2017 saa 12:15' Print

Mu gihugu cya Venezuela abatavuga rumwe na leta bongeye guhamagarira abo bafatanyije kwigaragambya bamagana ko haba inama ihuriwemo n’impande zombi (ni ukuvuga leta ndetse n’abatavuga rumwe na yo). Iyi nama, izigirwamo umushinga wo gushyiraho itegeko nshinga, abatur ngo akomeze kugundira ubutegetsi.
Kuva mu kwezi kwa kane, harabarurwa abagera kuri 32 bitabye imana, abandi amagana barakomeretse.

Abaturage bavuga ko bakeneye igihugu kirimo demokarasi, aho bihitiramo uwo batora hadahutajwe uburenganzira bwabo. Bati inteko Maduro ashaka gushyiraho, ni izamufasha kwigizayo amatora kandi twese niyo dutegereje.
Maduro, yabwiye abaturage ko bagomba guhitamo ko habaho iyi nama, cyangwa bagahitamo kuguma mu myigaragambyo, avuga ko bakomeza guhuriramo n’ibibazo. Nubwo Maduro avuga ibi bwose, abarenga 70%, ntibamushyigikiye ndetse ngo biteguye gukomeza kwigaragambya, aho bamwe bavuga ko nubundi ubuzima babayeho kuri leta ya Maduro, bisa no kutabaho.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU