Umva Radio

France:Mu kiganiro cyanyuma hagati ya Marine Lopen na Emmanuel Macron bivuze imyato karahava

Yanditswe kuya 4-05-2017 saa 11:53' Print

Mu gihe mu bufaransa hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku itariki ya 07 Gicurasi , mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 05 gicurasi , habaye ikiganiro mpaka cya nyuma hagati y’abacandidats bababiri basigaye bahatanira uyu mwanya aribo Marine Le Pen ndetse na Emmanuel Macron. Muri iki kiganiro cyamaze amasaha abiri n’igice ndetse kikarebwa na miliyoni n’igice z’abatuye isi kuri television ,Marine Le Pen na Emmanuel Macron, buri umwe yivuye inyuma agaragariza Abafaransa ubushobozi yifitemo bwo kubayobora mu myaka itanu iri imbere.

Kari akazi gakomeye kandi gasaba kwitwararika kuko amagenzura yakozwe yerekanaga ko hari Abafaransa 18% bakiri mu cyeregati kandi bagomba gutora, bari batarabona umukandida uhaza ibyifuzo byabo, dore ko nubwo u Bufaransa ari ubwa gatanu mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi, ariko bunyotewe ubuyobozi buhamye buzabasha guhangana n’ibibazo by’Isi ya none birimo abimukira, iterabwoba, imikoranire n’amahanga n’ubukungu budahagaze neza.
Muri iki kiganiro aba bakandida bombi banyuzagamo umwe akibasira undi cyangwa akamuvugiramo, abayoboye ibiganiro bakagerageza gusubiza ku murongo nubwo byasaga n’ibitoroha.Muri ibi biganiro byari bikomeye,Le Pen yashinje Macron guseta ibirenge kuri gahunda zo guhashya iterabwoba ryitwaza idini ya Islam, aho yavugaga ko Umutekano n’iterabwoba ari ibibazo bikomeye kandi biri kubura cyane muri gahunda ye.

Mu kumusubiza, Macron yavuze ko gahunda Le Pen yagaragaje mu guca burundu ubuhezanguni bw’Abayisilamu binyuze mu gufunga imisigiti ibwigisha no kwirukana abigisha urwango, byatiza umurindi ibikorwa by’iterabwoba.
Ikibazo kidasiba ni uko aba bakandida bombi batandukanyije imvugo ku mikoranire n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, aho Le Pen avuga ko azakoresha kamarampaka yo kwivana muri uwo muryango cyane ko ifaranga ukoresha ryangiritse.

Le Pen yavuze ko azagarura agaciro k’ifaranga ry’igihugu, agaha ibigo by’ubucuruzi na banki amahirwe yo guhitamo ifaranga bakoresha mu kwishyurana, ibintu Macron we asanga nta shingiro bifite kuko yahise amubaza uburyo ikigo gikomeye gishobora kwishyura mu mayero (Euro) ku rundi ruhande kigahemba abakozi bacyo mu rindi faranga.
Ibiganiro byo kuri uyu wa Gatatu nibyo byabaye ibya nyuma, mbere y’uko aba bakandida bombi bisobanura mu matora yo ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi, nubwo bagifite amasaha yo kwiyamamaza kugeza kuri uyu wa Gatanu.
Ikusanyabitekerezo ryahise rikorwa n’ikigo Elabe nyuma y’ibi biganiro, ryerekana ko Macron yemeje Abafaransa kuri 63% kurusha Le Pen.
Ubu Macron ari guhabwa amahirwe menshi yo gutsinda amatora kuri 59% by’amajwi yose hamwe, Le Pen agahabwa 41%.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU