Umva Radio

Abamotari baratungwa urutoki mu guteza impanuka mu mujyi wa Kigali

Yanditswe kuya 2-05-2017 saa 09:47' Print

Bamwe mubaturage bo mumujyi wa Kigali baravugako abamotari bafite uruhare runini muguteza impanuka zihitana abatari bake, bityo bakavuga ko byaba byiza nabo bashyiriweho utumashini tugenzura umuvuduko. Gusa ariko Polisi y’igihugu , ishami ryo mumuhanda iravugako hashizweho umutwe wihariye ushinzwe gukurikirana aba bamotari batubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ni kenshi abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bagarukwaho na benshi ko bagaragara mumakosa atandukanye ajyanye no kutubahiriza amategeko y’umuhanda harimo kugendera kumuvuduko ukabije ndetse no kutubahiriza ibimenyetso biyobora abakoresha umuhanda biba mumasangano yayo.
Kuri ubu hari abaturage bo mumujyi wa Kigali batubwiye ko iki kibazo gihari kandi ko gikabije, bagasaba ko aba bamotari bashyirirwaho uburyo bugenzura umuvuduko.

Kuruhande rw’abamotari nabo ntibahakana ibi aba baturage bavuga, ariko baravuga ko iki aba baturage basaba cyo gushiraho utumashini tugenzura umuvuduko kuri moto, bo batakibona nk’umuti.

Gusa ariko polisi y’ ;igihugu ishami ryo mumuhanda inafite munshingano kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda, iravuga ko hashyizweho uburyo bwihariye bwo gukurikirana abamotari batubahiriza amategeko kandi ngo bizeyeko bizafasha gukumira aya makosa.

Ku itariki ya 14/12/2016, polisi y’igihu yatangaje ko muri uwo mwaka abantu 114 bahitanwe n’impanuka zo mumuhanda abandi 230 bakomereka bikomeye. Polisi y’igihugu iravuga ko bafite icyizere ko iki kibazo kizacika kuko ngo bafite uburyo bahana amakuru n’inzego zitandukanye mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo my buryo burambye.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU