Umva Radio

Ku isi abantu basaga miliyoni 2.5 barwaye Asthma

Yanditswe kuya 2-05-2017 saa 09:37' Print

Umunsi mpuzamahanga w’indwara ya asthma wizihizwa ku munsi wa kabiri wa mbere w’ukwezi kwa gatanu buri mwaka. Ni umunsi abaganga, abarwaye asthma ndetse n’impuguke bafata umwanya uhagije wo gutanga ibitekerezo byerekeye indwara ya asima. Iyi ndwara ubushakashatsi bugaragaza ko ntakiyitera kizwi neza, ariko hari ibishobora kuba imvano yo kuyirwara harimo Uburwayi bw’ ibicurane n’inkorora, ibintu bituma habaho gukora nabi kw’inzira z’ubuhumekero (umukungugu, umwotsi w’itabi) nibindi.

Asthma ni uburwayi bufata imyanya y’ inzira z’ubuhumekero y ’imbere ijyana umwuka mu bihaha (branchial tubes) . Ubu burwayi butera kubyimba no gufungana kw’inzira z’umwuka (airways), bishobora kugaragazwa na bimwe mu bimenyetso nko gusemeka, kubura umwuka, kwitsamura kenshi, kumva afunganye mu gituza, ibi bimenyetso bikigaragaza cyane bwije na mu gitondo. Ubushakatsi bugaragaza ko iyo asthma igaragaye hakiri kare ivurwa igakira ariko dr yemeza ko iyi ndwara idakira ariko umuntu ashobora kubana nayo igiye kirekire.

Ku isi habaruwe abantu bari hagati ya miliyoni 2,5 n’eshatu barwaye asima, benshi muri bo n’abana ndetse n’urubyiruko kuko bihariye kimwe cya 4 cy’abayirwaye. Abantu barindwi bapfa ku munsi bazize asima, impfu zitagakwiye kubaho mu gihe abayirwaye bayifuje mbere itaraba karande

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU