Umva Radio

Le Pen na Macron biyamamariza kuyobora ubufaransa ntibavuga rumwe n’abagize ubumwe bw’Uburayi

Yanditswe kuya 1er-05-2017 saa 12:08' Print

Nubwo aba bakandida Le Pen na Macron bavuga kuvana ubufaransa mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, abagize ihurira Poul d’Europe, cyangwa impumeko y’umutima w’Uburayi, kuri iki cyumweru mu mujyi wa Berlin, kugira ngo bibutse abayobozi banyuranye bo mu burayi, ko abanyaburayi ari bamwe kandi bagendera kuri demokarasi.

Aba, ni abanyaburayi baharanira ko u bufaransa butakwigana u bwongereza ngo bwikure mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i burayi. Buri cyumweru,abagize ihuriro ry’abakunda u burayi, bahurira hamwe kugira ngo bagaragaze ko nibakomeza kwihyira hamwe bazarenga ibibazo byinshi barimo ubu.
Bagira bati, kuba u bwongereza bushaka kuva mu muryango w’ubumwe bw’iburayi, biteye impungenge ko n’ubufaransa bushobora kugenza buryo.

Baragira bati, iyi myigaragambyo ni myiza, kandi ni ingenzi, kuguma mu ngo zacu biroroshye, ariko kutamenya amakuru ngo umuntu amenye uko yitwara bishobora kubyara ibibazo bikomeye. Ubufaransa bugomba kuguma mu muryango w’abibumbye, kuko hari ibintu byinshi bituruka mu bufaransa kandi natwe aha i berlin dukunda cyane.
Aba aho bari bari hose, bagendaga baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy’ubufaransa.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU