Umva Radio

Mali:intagondwa z’aba Islam zisaga 20 zatawe muriyombi n’ingabo z’Ubufaransa.

Yanditswe kuya 1er-05-2017 saa 11:56' Print

Abasirikare b’abafaransa boherejwe mu gihugu cya Mali mu kubungabunga amahoro no kurwanya intagondwa z’aba islam, mu cyiswe operation barkhane bishe ndetse banata muri yombi, abarwanyi b’intagondwa z’aba islam, bagera kuri makumyabiri mu majyepho ya Gao. Abategetsi ba gisirikare b’Ubufaransa ndetse n’abatangabuhamya babibonye bavuga ko icyo gitero cyakozwe n’indege hamwe n’abasirikare barwanira kubutaka mu ishamba ryo mu ntara ya Sahel..

Ni imirwano yatangiye kuri uyu wa gatandatu ushize, n’ubwo hatatangajwe imibare ya nyayo y’abafashwe cyangwa bishwe ku ruhande rw’aba barwanyi b’aba djihadiste, umutwe w’iterabwoba. Hanafashwe kandi imbunda zo mu bwoko bunyuranye, inini n’intoya, ndetse n’ibisasu bituritswa. Agace kafashwe n’izi ngabo z’abafaransa, ngo kafatwaga nk’ububiko bukomeye bw’intwaro kuri aba barwanyi b’intagomdwa z’aba islam, kuri ubu ngo bimuriye ibirindiro ku ishyamba rya Foulsaré, ni ku mupaka wa mali na Bourkina Faso.

Mali yongereye igihe kugera ku mezi 6 ibihe bidasanzwe nk’iby’igihugu kiri mu ntambara, mu rugamba barimo rwo kurwanya intagondwa zigendera ku matwara akaze y’idini ya Islam nka al-Qaida zirwanira mu burengerazuba, ndetse n’abatera bava muri Burkina Faso.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU