Umva Radio

Umunsi w’umurimo :u Rwanda rugeze kure kandi nicyo gihe cyo gutekereza ku bindi bigomba gukorwa.

Yanditswe kuya 1er-05-2017 saa 11:16' Print

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umurimo mu Rwanda kuri iyi nshuro wabereye mu gace kahariwe inganda,Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi aravuga ko ubu u Rwanda rumaze kugera kure kandi ko uyu ari umwanya mwiza wo gutekereza ku bindi bigomba gukorwa. Naho kuba mu Rwanda havuga ikibazo cy’ubushomeri cyangwa abatagira akazi Minisitiri aravuga ko hafashwe ingamba nyinshi.Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi mu ijambo yavugiye mu gace leta y’u Rwanda ubu yise akahariwe inganda mu mujyi wa Kigali Special Economic Zone,
aravuga ko kuri iyi nshuro hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe umurimo kuri Leta y’u Rwanda ari ibyishimo bikomeye kandi n’akanya keza ko gusubiza inyuma amaso hishimirwa aho igihugu kivuye naho Cyerekeza..

Baravuga ko impamvu zatumye uyu munsi ibirori byawo babishyira mu gace k’inganda ari insanganyamatsiko y’uyu mwaka ijyanye no guteza imbere umurimo hamwe no gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Baravuga ibi ariko ibi byose ntibikuraho ko na nubu hakiri ikibazo cy’uko u Rwanda ubu rufite ikibazo cy’urubyiruko ruri mu bushomeri bukomeye hirya no hino kandi ku gipimo nibura cya 14 ku barangiza amashuri ya Kaminuza aba bose bicaye uko
Hari kandi n’umubare ungana n’9% ku bantu nabo bagana umugi wa Kigali umunsi ku wundi kuba ari ho bashakira amakiriro ariko ubu bose aba bashomereye

U Rwanda kuri ubu rurashyize imbere ibikorewa mu Rwanda
Haracyari ikibazo ariko cy’uko nubwo ibi bivugwa ibi ariko na none byose bidakuraho ko ingano y’ibiri ku isoko ikiri iyanga
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi aravuga ko umunsi nk’uyu mpuzamahanga wahariwe umurimo ari umwanya mwiza cyane kuri izi nganda z’u Rwanda

Minisitiri w’intebe aravuga ko muri rusange urwego rujyanye n’umurimo mun Rwanda ukurikije aho ruvuye rumaze gutera imbere mu buryo bufatika
Gusa ariko nubwo bimeze uku , ku rundi ruhande haracyari na byinshi byo gukora
Bwana Musoni Joddy Michel we ni umunyamuryango w’urugaga rw’impuzamasendika y’abakozi,uhagarariye abakora mu rwego rw’ingufu,amazi isuku n’isukura
Aravuga ko hari abakozi bakoreraga ikigo cyitwaga WASAC basezerewe mu kazi mu buryo bavuga ko bunyuranye n’amategeko none na nubu ikibazo cyabo kitarakemurwa

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanaga wahariwe umurimo mu Rwanda wanabayemo imvura nyinshi ni umwe mu yari yitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’ubutegetsi baravuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka kuri uyu munsi ariguteza imbere umurimo gusigasira ibyagezweho igihugu gikehsa imiyoborere myiza isoko y’iterambere rya buri wese.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU