Umva Radio

Abakuwe mu mihanda bakajyanwa kwiga imyuga baravuga ko basoza kwiga bataragera ku rwego rushimishije.

Yanditswe kuya 1er-05-2017 saa 10:09' Print

Bamwe mubana bakuwe mubirombe bakajyanwa kwiga ubwubatsi bavuga ko igihe bahabwa babona kidahagije kuburyo baba bamenye neza kubaka ngo bajye ku isoko ry’umurimo bakaba basaba kongererwa igihe cyo kwiga kirenze amezi 3 bigaga., ubuyobozi bw’umurenge w’akabacuzi aho aba bana bigira buvuga ko bishoboka ko bakomereza muyandi mashuri y’imyuga asanzweho mugihe bo bakibishaka.
aba bana bavuga ko iki gihe bahabwa babona kidahagije kugirango babe bafite ubumenyi bwizewe ku isoko ry’umurimo,bityo ngo byaba byiza bongerewe ikindi gihe.

Gusa ngo nubwo bakuwe mubirombe bakajyanwa kwigishwa umwuga baratungira agatoki ubuyobozi ko hari bagenzi babo binangiye bitewe n’amakuru yabageragaho anyuranye ubuyobizi bw’umurenge w’akabacuzi buvuga ko ubwo aba bana babona ko igihe bahawe kidahagije bakongererwa amasomo bakomereza mubigo by’imyuga bisanzweho mumirenge,uyu ni Mbonabucya Aime ushinzwe ubutegetsi n’imari.

Kubijyanye n’ababana basigaye mubirombe batujuje imyaka mbonabucya akomeza avuga ko bizwi ko hariho forode z’ubucukuzi akaba arinabo bakoresha abana hakaba hariho uburyo bwo kubikumira bwakozwe.mbonabucya arakomeza umurenge w’akabacuzi n’umwe mumirenge igize akarere ka muhanga,ugaaragaramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ibi bikaba biri mubituma abana bacikiriza amashuri bajya gushaka akazi mubirombe,aho mumashuri yisumbuye 7%bata ishuri naho mumashuri banza ni 5%.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU