Umva Radio

USA:Kenneth Williams yahawe igihano cy’urupfu

Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 12:54' Print

Kenneth Williams, w’imyaka 38, ni umunyamerika wa 4 uhawe igihano cy’urupfu mu cyumweru kimwe muri leta ya Arkansas. Uyu keneth wahawe iki gihano yishwe nyuma yaho ahamijwe ibyaha by’ubwicanyi aho yishe abantu babiri ubwo yageragezaga gutoroka gereza.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize, nibwo umuntu wa mbere yishwe muri iyi leta, Nyuma abandi babiri nabo barishwe kuwa Mbere w’iki cyumweru. Ibi byatumye Leta ya Arkansas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iba iya mbere itanze igihano cy’urupfu ku bantu babiri umunsi umwe nyuma y’imyaka 17. Bishwe hakoreshejwe uburyo buzwi nka Lethal injection, aho baterwa uruvange rw’imiti ituma bapfa mu gihe gito kandi batabanje kumva ububabare.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU