Umva Radio

Kenya National Super Alliance (Nasa) yamaze gushyiraho Raila Odinga nk’umukandida ku mwanya wa Perezida.

Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 11:33' Print

Mu gihe muri Kenya bitegura amatora muri uku kwezi kwa munani uyu mwaka ; impuzamashyaka itavugarumwe n’ubutegetsi, National Super Alliance (Nasa) yamaze gushyiraho Raila Odinga nk’umukandida ku mwanya wa presida.

Mu muhango witabiriwe n’imbaga y’abantu aho bita Uhuru Park mu murwa mukuru Nairobi, iri shyaka ryemeje ko uwigeze kuba minisitiri w’intebe Raila Odinga abahagararira mu matora ya presida aho azaba ahanganye na presida uriho Uhuru Kenyatta ushaka indi manda ya 2 y’imyaka 5 ari nayo ya nyuma kuri we kimwe n’abandi bakandida. Raila odinga Yiyamarije kuba perezida ubugira gatatu, ariko izo nshuro zose nta na rimwe byamuhiriye. mu 1997 atsindwa na Mwai Kibaki ; mu 2007 n’2013 hose aratsindwa. Amatora ya presida muri Kenya ateganyijwe ku itariki 8 z’ukwezi kwa munani 2017.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU