Umva Radio

Tanzania abasaga 10,000 birukanwe mukazi bazira impapuro mpimbano

Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 11:20' Print

Perezida wa Tanzania yirukanye ku mirimo abakozi ba leta 10.000 bari bafite ibyangombwa mpimbano batanze basaba akazi. Nyakubahwa Dr john pombe Magufuli yakoze iki gikorwa nyuma yo kubona raporo igaragaza abakozi bafite impamyabumenyi mpimbano bakora muri leta.

Hashize imyaka 2, Perezida Magufuli afashe ubutegetsi kuva icyo gihe gutanga akazi mu myanya ya leta byabaye bihagazeho gato kugira ngo babanze bakore iperereza ku bakozi ba leta bafite impamyabumenyi mpimbano. Imyanzuro y’iperereza y’akanama gashinzwe umurimo muri tanzania igaragaza ko abakozi 9 932 ba leta bafite impamyabumenyi mpimbano zo ku rwego rw’amashuri yisumbuye (niho bahereye), kuri ubu bagomba gukurikizaho abarangije kaminuza kugira ngo barebe niba naho nta mpapuro mpimbano birimo dore ko ari nabo benshi bari mu mirimo ya leta bakaba bangana na 98%. Ntibyarangiriye mu guhagarikwa no kwirukanwa gusa kuko aba bantu bashobora gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, abahamwe n’icyaha ngo bashobora gukatirwa imyaka 7 muri gereza.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU