Umva Radio

Ikigo cy’imisoro n’amahoro(RRA)cyahaye moto umunyamahirwe abikesha gukoresha inyemezabuguzi ya EBM

Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 09:18' Print

Kuri uyu wa gatanu ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyashyikirije moto umunyamahirwe wayitsindiye muri poromosiyo yiswe IZIHIRWA. Uyu muturage yavuze ko ayikesha gukoresha inyemezabuguzi ya EBM. Naho ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiravugako iyi tombora izahoraho mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda gusaba inyemezabuguzi ndetse bagafasha leta kurwanya abanyereza imisoro y’igihugu .

nyuma y’igihe kitari gito hashyizweho uburyo bwo kwishyura imisora ya leta hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, abacuruzi bagasabwa gukoresha imashini zitanga inyemezabuguzi zizwi nka EBM kugira ngo umusoro w’umuturage ubashe kugera mukigo cy’imisoro n’amahoro aho guhera mu mifuka y’abacuruzi. Ibi kandi bigafasha benshi gutombora ibikoresho bitandukanye muri GAHUNDA yiswe IZIHIRWE.
Madame Rahab Kanyange wahawe moto yatsindiye muri iyi TOMBOLA aragaruka ku ibanga yakoresheje.

Ku kuba iki gikorwa cyo guhemba abanyamahirwe muri iyi tombora gitanga umusaruro kubaguzi no kugihugu muri rusange, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiremeza ko iki gikorwa kizakomeza gutezwa imbere.

Uyu muturage wo mugatenga homukarere ka kicukiro usanzwe akora akazi k’ubucuruzi bw’imboga mu isoko ryo kumurindi, iyi moto yatsindiye akayishyikirizwa kuri uyu wa gatanu ifite agaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi Magana 750. Kuri ubu hakaba hasigaye imodoka nayo itegereje umunyamahirwe uzayegukana.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU