Umva Radio

Umuyobozi mushya w’inama nkuru y’uburezi aravuga ko ikibazo cy’amashami amwe n’amwe yafunzwe muri za kaminuza kigiye kwitabwaho.

Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 07:20' Print

Bari mu muhango w’ihererekanyabubasha ku buyoboz bw’inama nkuru y’uburezi, ministeri y’uburezi yasabye ubuyobozi bushya bw’iyi nama gushingira ku bihari igakora inshingano zayo. Ikibazo impande zose zihurizaho nka kimwe mu buyitirwa ni ikirebana n’ifungwa rya zimwe muri kaminuza cyangwa amwe mu mashami yazo. Inzego zose, zivuga ko ari ikibazo kigomba gukemuka vuba hatagize ababangamirwa nacyo ku mpande zose.

Ubuyobozi bushya bw’iyi nama, bwakirijwe urutonde rukubiyemo ibibazo bugomba kwitegura guhangana nabyo. Kimwe muri byo, ni ik’ifungwa rya zimwe muri kaminuza n’amwe mu mashami ya zimwe. Iki, ni ikibazo ubuyobozi bucyuye igihe buvuga ko gikwiye kwihutishwa, mbere yo kugira izindi ngaruka zivuka.

Iki, ni ikigo gifite ireme ry’uburezi mu nshingano. Benshi bakunze kwibaza uburyo ishuri ritangira rikamara umwaka unasaga kandi ritujuje ibisabwa. Ubuyobozi bushya, buvuga ko bugiye guhagurukira itangira n’inzira y’ibigo bifungurwa, hirindwa kuba hari icyafungwa.

Hari benshi bavuga ko uburezi cyane cyane bukorwa n’abigenga busa n’ubwabaye ubucuruzi kurusha uburezi. Ministeri ifite uburezi mu nshingano, aha ivuga ko uwinjiye muri bene ibi bikorwa aba agize izindi nshingano zitoroshye zo kurere igihugu. Ministre w’uburezi MUSAFIRI Papias Malimba, avuga ko umuntu aba ahawe inshingano zibumbatiye inyungu rusange.

Ibi ni ibyemezo byavuye mu genzura ryakorewe aya mashuri. Leta ikavuga aribyo bikwiye gushingirwaho mu nzira yo gukemura iki kibazo. Kandi ngo ni icyemezo kidakwiye kubonwa mu buryo bubi, ahubwo ngo ni mu nyungu z’impande zombie, ni ukuvuga ba nyiribigo n’abanyeshuri

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU