Umva Radio

Muruzinduko rwe rw’iminsi itatu hano mu Rwanda Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yasuye akarere ka Gicumbi

Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 05:08' Print

U Rwanda ruravuga ko rutegenya kwigira kuri Ethiopia uburyo bwo gufata amazi ndetse no kuhira imyaka iri mu mirima mu gihe igihugu cya Ethiopia cyo kiri kwigira ku Rwanda uburyo hacibwa amaterasi mu mirima mu rwego rwo gutangira ubutaka no kuburinda isuri.
ibi byagarutsweho na misitiri w’ubuhinzi mu Rwanda ubwo bari banjyanye na minisitiri w’intebe wa Ethiopia mu ntara y’amanjyaruguru mu karere ka Gicumbi ngo arebe uko ubuhinzi bwo muri ako gace bukorwa hifashishijwe amaterasi y’indinganire ndetse n’inzira bicamo kugirango acibwe mu mirima.

ni muruzinduko rw’iminsi 3 minisitiri w’intebe wo mu gihugu cya Ethiopia Hailemariam Dusselagn ari kugirira mu Rwanda aho kuri uyu munsi wa kabiri we yasuye akarere ka Gicumbi,intara y’amajyaruguru m u murenge wa kageyo hamwe mu hakorerwa ubuhinzi bwa kinjyambere hifashishijwe amaterase y’indiganire ndetse n’imbuto zindobanure.iyo uganiriye na bamwe mu bahinzi bakorera umwuga w’ubuhinzi kuri iyo misozi yo muri uwo murenge,bakugaragariza bimwe mu byo bamaze kugeraho mu kwiteza imbere nyuma yaho batangiye guhinga bifashishije amaterasi.

ubwo minisitiri w’intebe wa Ethipia yageranga muri uwo murenge wa kageyo yabanje gusobanurirwa inzira binyuramo kugirango hacibwe amaterasi,bahereye mu biganiro bibanza guhabwa abahinzi bagaragarizwa inyungu bashobora gukura mu guca amaterasi mu mirima yabo kugeza ku musaruro uboneka nyuma yuko haciwemo amaterasi.

Mukeshimana Geraldine Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ubwo yaganiranga n’itangaza makuru yavuze ko impamvu yo kuzana umushyitsi muri aka karere byari mu rwego rwo gutuma yirebera n’amaso ye ibyo impuguke zo mu gihugu cya Ethiopia ziza kwigira ku Rwanda kubinjyanye no kwifashisha amaterasi mu buhinzi.

Usibye no kwigira ku Rwanda kwifashisha amaterasi mu iterambere ry’ubuhinzi,ngo binateganyijwe ko ibi bihugu byombi biri businyanye amasezerano kubufatanye mu binjyanye n’ubuhinzi.aha Minisitiri w’ubuhinzi mu Rwanda Geraldine Mukeshimana avuga ko icyo u Rwanda rutenganya kwigira kuri iki gihugu ari uburyo bwo gufata amazi ndetse no kuhira.Nyuma yo gusura ’intara zitadukanye zo mu gihugu harimo intara y’amajyaruguru niy’uburasirazuba uruzniduko rwa Ministiri w’intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn ruzasozwa no gufungura amabasande ya Ethiopia hano mu Rwanda.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU