Umva Radio

RDC:Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa yiteguye guhura na Joseph Kabila

Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 07:50' Print

Felix Tshisekedi uyoboye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa yavuze ko yiteguye guhura na perezida joseph kabila bakaganira ku iyubahirizwa ry’amasezerano yo kuwa 31 Ukuboza umwaka ushize.

Yaraye abitangaje kuri uyu wa mbere, mu muhango wo kuzirikana ijambo Marechal Mobutu yavuze ku itariki 24 z’ukwezi kwa kane 1990 atangaza ko urupapuro rw’amateka ya Congo Kinshsa igendera kuri demokarasi rutangiye. Felix Tshisekedi yavuze ko ihuriro ayoboye ryiteguye kuganira na Kabila ku ngingo zabaye zisubitswe zirimo gushyiraho minisitiri w’intebe ndetse na perezida w’inama y’inararibonye izakurikirna iyubahirizwa ry’amasezerano no guhosha umwuka mubi wa politike muri iki gihugu.

Aya masezerano yagezweho nabwo bigranye ku buhuza bw’inama y’abeposkopi gatulika (CENCO) asobanura uburyo hajyaho leta y’inzibacyuho igomba gutegura amatora yo gusimbura Joseph Kabila wamaze gusooza manda ze ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga.

Mu magambo akarishye, Felix Tshisekedi yavuze ko uburyo bwose buciye kuruhande rw’amasezerano yo kuwa 31 Ukuboza aganisha igihugu mu mvururu z’urudaca, anashimangira ko mu gieh aya masezerano atubahirijwe, inzego ziriho zose zijyaho biciye mu matoora ubu ziriho binyuranyije n’amategeko.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU