Umva Radio

Venezuela : 24 nibo bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana perezida Maduro Nicolas

Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 06:42' Print

Abantu 24 ni bo bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana perezida Maduro, abandi benshi bayikomerekeramo mu myigaragambyo imaze ibyumweru hafi 3.
Imyigaragambyo yari yatangiye mu mutuzo kuri uyu wa mbere, hagamije gufunga inzira zigana mu mujyi wa Caracas.

Perezida nicolas Maduro yemeje ko mu mpera z‘uyu mwaka hazakorwa amatora ku nzego z’ibanze, ariko abigaragambya bakavuga ko ibi bidahagije kuko bo bashaka ko perezida Nicolas Maduro avaho.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, batangaje ko kuri uyu wa kabiri, haza gukorwa imyigaragambyo ikomeye cyane kurenza iyari imaze iminsi. abigaragambya baravuga ko barambiwe ; urubyiruko ngo rurimo guhunga igihugu kuko nta hazaza gifite.

Baravuga ko batagikeneye ihohoterwa no gukomeza kwicwa kuko ngo ubutegetsi bwa maduro ari ubw’umwicanyi kandi ngo imyigaragambyo y’amahoro ni yo nzira yonyine yo kubisohokamo. Perezida wa venezuela, aravuga ko agiye kongera kuganira n’abo batavuga rumwe nubwo abandi bavuga ko ikibagaragarira mu bikorwa bye ari ukwikinira umupira n’abo mu muryango we.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU