Umva Radio

RDC:Amashusho agaragaza iyicwa ry’inzobere za Lonu yashyizwe hanze

Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 06:29' Print

Guvernement ya Congo Kinshasa, kuri uyu wa mbere yeretse itangazamakuru amashusho agaragaza iyicwa rya Michael Sharp na Zaida Catalan, inzobere za Lonu zakoraga ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Kasai.

AFP, ari na yo yerekanye iyi video, ivuga ko hagaragara abazungu babiri umugabo n’umugore, basa n’aba bakozi ba Loni, umunyamerika Michael Sharp n’umunya suede Zaida Catalan bagaragara bakikijwe n’abantu barindwi bavuga ururimi rw’i Tshiluba, ururimi rukoreshwa cyane muri Kasai, bafite imihoro, inkoni, n’imbunda zishaje.

Aba, ngo babwiraga izi nzobere za loni ko zigiye kubereka ibyobo byajugunywemo abantu, gusa mu ijwi ryo kwiheba, humvikana uwo muzungu ababaza impamvu bafite izo ntwaro kandi barakaye. Nyuma ayo mashusho agaragaza bicazwa hasi, bakaraswa, nyuma bagacibwa imitwe.

Lambert Mende uvugira Leta uya Kinshasa yemeje ko ubu bwicanyi bwakozwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa kamwina nsapu. Uretse izi nzobere za l’Onu ngo umwe mu banyekongo na we wari kumwe na zo yarishwe abandi batatu baburirwa irengero, kuri ubu bakaba bagishakishwa. ONU ariko yamaganye ishyirwa hanze ry’iyi videwo kuko ngo bishobora kubangamira iperereza nubwo guvernema ya kinshasa yo ngo yabikoze igamije kwerekana ko nta ruhare yagize mu iyicwa ryabo.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU